AmakuruAmakuru ashushye

Ese twitege igabanuka rya covid-19 mu Rwanda nyuma yaho hari utundi duce dushyizwe muri Guma mu rugo?

Bitewe n’ubwiyongere bwinshi bw’icyorezo cya Coronavirus bukomeje kugenda bugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu ndetse n’imfu nyinshi zikomeza kugenda ziyongera, byatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifata umwanzuro wo gushyira imirenge 50 muri gahunda ya Guma mu rugo y’iminsi 14 mu duce tutari twarayishyizwemo.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze ku munsi wejo tariki ya 26 Nyakanga 2021 ndetse rigashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko gahunda ya Guma mu rugo muri iyi Mirenge 50 igomba gutangira kubahirizwa guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 10 Kanama 2021.

Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo iherereye mu turere 13 twose twari dusanzwe twarashyizwe muri gahunda ya gahunda ya Guma mu Karere aho ibikorwa byinshi byakorwaga ariko ingendo zisohoka ndetse n’izinjira muri utwo turere zikaba zitari zemewe.

Dore Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo ndetse n’uturere ibarizwaho :

Urutonde rw’imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo:

Mu Ntara y’Amajyepfo:

a. Mu Karere ka Ruhango: Irnirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.

b. Mu Karere ka Muhanga: Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.

c. Mu Karere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.

d. Mu Karere ka Huye: Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.

e. Mu Karere ka Nyanza: lmirenge ya Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma.

f. Mu Karere ka Nyaruguru: Umurenge wa Ngera.

Mu Ntara y’Amajyaruguru:

g. Mu Karere ka Rulindo: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.

Mu Ntara y’lburasirazuba:

h. Mu Karere ka Kayonza: Imirenge ya Mukarange, Mwiri, Gahini. Murundi, Rukara na Nyamirama.

i. Mu Karere ka Bugesera: lmirenge ya Rilima. Juru, Nyamata. Ruhuha na Shyara.

j. Mu Karere ka Gatsibo: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.

Mu Ntara y’lburengerazuba:

k. Mu Karere ka Nyamasheke: Irnirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.

l. Mu Karere ka Rusizi: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.

m. Mu Karere ka Karongi: Umurenge wa Murambi.

Minaloc yibukije abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda n’akurikizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Iryo tangazo rikomeza riti “lbikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. lnzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.’’

Umwanzuro wo gushyira iyi mirenge muri guma mu rugo wafashwe mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ku wa 25 Nyakanga 2021, yagaragaje ko hari utundi duce tw’igihugu bigaragara ko imibare y’abantu bandura Covid-19 igenda izamuka.

Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’utundi turere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo; iminsi icumi twashyiriweho yongereweho itanu ndetse biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

Abaturarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego z’ubuzima.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger