AmakuruAmakuru ashushye

Umuyobozi mukuru wa polisi ya UN yasuye polisi y’u Rwanda muri Cenrafrique (Amafoto)

Umuyobozi mukuru wa polisi ya UN, CP Bizimungu yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui (RWAFPU-1) aho bari gukomereza ishingano zabo zo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iki hihugu.

CP Bizimungu, niwe uherutse gushingwa kuyobora abapolisi bose bagiye kugarurayo amahoro.

Yakiriwe n’umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda muri kiriya gihugu Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana wamweretse imbago zose z’ikigo, areba imibereho y’aba bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe.

CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Yabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko nibyo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye.

Bagenzi banyu babanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha.”

Uyu muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye muri Centrafrique yasezeranyije iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

CP Bizimungu tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo yatangiye inshingano aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.

Undi mupolisi mukuru ku rwego rwa ba Commissioner wigeze kuyobora itsinda ry’abapolisi bakoraga akazi mu butumwa batumwemo na UN ni Assistant Commissioner of Police( ACP) Teddy Ruyenzi
Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ni rimwe mu mashami yawo agira uruhare runini mu kugarura amahoro aho yabuze.

Kugeza ubu abapolisi baryo 11,530 boherejwe hirya no hino ku isi mu bihugu 90 kugarura yo amahoro no kureba uko yabungwabungwa kugeza ubwo za Leta zizaba zikora neza zikayicungira.

Bari mu butumwa 11 busanzwe n’ubundi butandatu budasanzwe bita ‘special political missions.’

Inshingano nkuru ya Polisi ya UN ni kuzamurira ubushobozi za Leta zikiva mu bibazo by’umutekano muke kugira ngo ziwubake, kandi zizashobore kuwungabunga igihe abapolisi ba UN bazaba baratashye.

Imirimo y’iyi Polisi yatangiye gukorwa mu mwaka 1960.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abapolisi bayo bagize uruhare mu kugarura amahoro[mu rugero runaka] mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Mu ntangiriro, abapolisi b’iri shami bari bafite inshingano yo gukurikirana uko intambwe ziganisha ku mahoro zaterwaga, ari nako bahugura za Polisi z’ibihugu batabayemo kugira ngo zigire ubushobozi bwo kwiyubakira inzego zazifasha kugarura umutekano.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1990, nibwo abapolisi ba ririya shami batangiye gukorana bya bugufi n’inzego z’ibihugu bagiye gufasha kugira ngo noneho harebwe uko imikoranire yakongerwamo imbaraga.

Muri iki gihe Polisi ya UN ifite ubushobozi bwo kuba hakoreshwa ingufu mu rwego rwo kurinda ko abasivili bagirirwa nabi n’abantu bateje umutekano mucye mu bihugu boherejwemo.

Polisi ya UN igizwe n’ibice bitandukanye birimo igice gishinzwe za Unites kitwa Formed Police Units (FPU), ba Ofisiye bazo (Individual Police Officers (IPO), imitwe yihariye yayo ndetse n’amatsinda y’abasivili bashinzwe izindi nshingano zirimo gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n’akazi bashinzwe n’abandi bashinzwe ibindi bibazo birimo guhohotera abana n’abagore, gucungira hafi uko amatora akorwa n’ibiyakurikira n’ibindi.

Abapolisi ba UN bakorera muri za Missions 18 ku isi.

Harimo iyo muri Haïti yitwa (MINUSTAH), muri Sahara y’i Burengerazuba (MINURSO), muri Mali (MINUSMA), i Darfur (UNAMID), muri Liberia (UNMIL), muri Côte d’Ivoire (UNOCI), muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), ahitwa Abyei muri Sudani y’Epfo(UNISFA), indi yo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), muri Libya (UNSMIL), muri Guinea -Bissau (UNIOGBIS), muri Afghanistan (UNAMA) muri Iraq (UNAMI), muri Lebanon (UNIFIL) i Kosovo (UNMIK) no muri Cyprus (UNFICYP).

Iyi Polisi kandi ifite n’akandi kazi ikorera muri Leta ya Timor Leste.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger