AmakuruPolitiki

Umuyobozi Mukuru wa Police ya Singapore yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi Mukuru wa Police ya Singaporo  Hoong Wee Teck yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ku munsi w’ ejo tariki ya 17 Nyakanga 2023. Maze yunamira abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ndetse anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’ Abatutsi bishwe bazira uko bavutse muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Police ya Singapore riri mu ruzinduko mu Rwanda  Mbere yo kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali babanje gusura Ikicaro Gikuru cya Police y’ u Rwanda kiri ku Kacyiru maze baganira n’ Umuyobozi Mukuru wa Police IGP Felix Namuhoranye. Ni ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi no guteza imbere imikoranire yo kongerera ubushobozi no gukumira  ibyaha ndengamipaka.

Umuyobozi Mukuru wa Police ya Singapore CP Hoong Wee Teck yavuze ko “Uko isi itera imbere ari nako ibyaha byiyongera bityo ko ari ngombwa ko barushaho guteza imbere ubufatanye mu guhangana nabyo by’umwihariko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.  Yakomeje Avuga ko batewe ishema no kugirana ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, irangwa n’ubunyamwuga kandi yubakitse neza ikaba ari imwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi ya Singapore.

Umuyobozi Mukuru wa Police y’ u Rwanda nawe yatangaje ko kugirana ubufatanye na Polisi ya Singapore, bishingiye ku kuba ari Polisi yizewe, ikora neza kandi ifite ubunararibonye n’ubushobozi buhagije bwo gucunga umutekano. Yagize ati: “Gushimangira ubufatanye ni ingenzi mu guhangana n’ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga.” Akomeza avuga ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gufatanyiriza hamwe guhangana n’ibihungabanya umutekano byambukiranya imipaka.” Yagaragaje kandi ko Polisi ya Singapore ihagaze neza ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

CP Hoong yashyize indabo ku mva zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

CP Hoong Wee aha icyubahiro imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

CP Hoong Wee na IGP Namuhoranye

Itsinda rya Police ya Singapore yafatanye ifoto y’ urwibutso n’ itsinda rya Police y’ u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger