AmakuruImikino

Umutoza w’Umufaransa niwe uzajya atoza APR FC

Umutoza w’umufaransa, Thierry Froger watoje amakipe arimo Lille ni we mutoza mushya wa APR FC ugomba gusimbura Ben Moussa wasoje amasezerano ye.

Ikinyamakuru Fine FM cyatangaje ko uyu mutoza ufite ibyangombwa by’ubutoza by’ikirenga bya UEFA Pro ari we wamaze kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuyizamo kuyitoza.

Ni umutoza benshi bibuka muri 2018 ubwo yari amaze kugirwa umutoza wa USM Alger yo muri Algeria yahise yirukana umunyarwanda, Emery Bayisenge wari umaze iminsi mike asinyiye iyi kipe aho yavuze ko atari ku rwego rwayo.

Ubwo yari yaje mu Rwanda gukina na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup, icyo yagize ati “Nageze mu ikipe baramaze kugura abakinnyi benshi, ariko bampa uburenganzira bwo kuba nagira abakinnyi ntoranya bakahaguma, hakagira n’abandi bakinnyi natanga uburengazira bakigendera, ni muri urwo rwego n’umukinnyi Emery nabwiye ikipe ko yamureka akigendera.”

Thierry Froger ni umutoza w’umufaransa w’imyaka 60 aho yakiniye Lille, Grenobles na Le Mans zo mu Bufaransa.

Yatoje amakipe menshi atandukanye nka Le Mans, Châteauroux, Lille, Reims, Nîmes zo mu Bufaransa, ku mugabane wa Afurika yatoje amakipe nka TP Mazempe, USM Alger na Arta/Solar7 aherukamo. Yanatoje ikipe y’igihugu ya Togo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger