Amakuru ashushyeImikino

Umutoza wa Rayon Sports yakiriye Djoliba yitegura gucakirana na APR FC

 Ivan Jacky Minnaert utoza Rayon Sports yakiriye AC Djoliba anayiha ikaze, mbere y’uko iyi kipe y’I Bamako icakirana kuri uyu wa gatandatu na APR FC, mu mukino wa CAF Confederations cup wo kwishyura.

Ibi byabaye ku mugoroba w’ejo mbere y’uko umutoza wa Rayon Sports ashyira hanze ifoto ari kumwe na bamwe mu bagize iyi kipe ya AC Djoliba, akaba yari kumwe na bamwe mu bo bakoranye muri iyi kipe mbere gato y’uko aza muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015.

Ibi byabereye kuri Grand Legacy Hotel iyi kipe yo muri Mali icumbitsemo mbere y’uko imanuka mu kibuga ku munsi w’ejo ikina na mukeba wa Rayon Sports ari we APR FC.

APR FC izakira AC Djoliba mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa 15:30.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irasabwa gutsinda uyu mukino nibura ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya nyuma, dore ko yatakaje umukino ubanza ku gitego 1-0, umukino wabereye I Bamako mu minsi icumi ishize.

AC Djoliba yitegura gucakirana na APR FC

Cyakora cyo n’ubwo yabashije kwakira iyi kipe ya Djoliba, Ivan Minnaert ntazabasha kureba umukino ikipe yahoze atoza izaba yesuranamo na APR FC, dore ko ikipe ya Rayon Sports igomba guhaguruka I Kigali mbere y’uko uyu mukino uba yerekeza mu majyepfo y’umugabane wa Afurika.

Uyu mutoza na Rayon Sports ye bazaba berekeje mu gihugu cya Afurika y’epfo aho bafite urugamba rukomeye rwo gusezerera Mamelodi Sundowns imbere y’abafana bayo.

Ngiyo ifoto umutoza wa Rayon Sports yashyize ahagaragara.

Uyu mukino wa 1/16 wo kwishyura muri CAF Champions league hagati ya Masandawana na Rayon Sports uteganyijwe kubera I Pretoria ku cyumweru, Rayon Sports ikaba isabwa kuwutsinda cyangwa kuwunganyamo ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions league bwa mbere mu mateka yayo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger