AmakuruImikino

Umutoza wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ,Rugambwa jean Baptitse yitabye Imana

Rugambwa Jean Baptitse wari umutoza akaba n’umuyobozi w’ikipe yo gusiganwa ku magare Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ntakibarizwa mu Isi y’abazima mu mpanuka ya moto ya yabere mu muhanda wa Musanze kigali hafi yo mu bice bya Base.

Akimara gukora impanuka yahise ajyanwa mu bitaro bya Gakenke gusa bimaze kumenyekana ko yashizemo umwuka , bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi wejo i Rwamagana.

Uyu mugabo yagiye agira uruhare rukomeye mu kuzamura umukino w’amagare mu Rwanda cyane cyane mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yatozaga yagiye izamura abakinnyi benshi muri uyu mukino w’amagare umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yari umwe mubafatanya na ishyirahanwe ry’umukino w’amagare gutegura irushanwa rya Tour du Rwanda.

Umuryango w’imikino yo gusiganwa ku magare w’ihanganishije umuryango wa Rugamba Jean Baptitse. Abandi bakinnyi batandukanye bababajwe n’iyi nkuru basaba bagenzi babo batozwaga n’uyu mugabo gukomera.

Rugambwa Jean Baptitse wari umutoza akaba n’umuyobozi w’ikipe yo gusiganwa ku magare Les Amis Sportifs y’i Rwamagana
Rugambwa Jean Baptitse yitabye Imana mugihe ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryitegura irushanwa rya Tour du Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger