AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umutoza mukuru wa APR FC yaba yasubiye muri Serbia

Nyuma y’uko bivuzwe ko APR FC yatandukanye n’umutoza wa yo mukuru, Zlatko Krmpotic, uyu mutoza muri iki gitondo yaba yafashe rutemikirere aho bivugwa ko asubiye iwabo muri Serbia.

Zlatko Krmpotic yinjiye muri APR FC muri Gashyantare 2019 aho yari asimbuye Petrovic wari wasezeye kuri iyi mirimo, yaje yitezweho byinshi ariko ibyo yemereye abayobozi n’abakunzi ba APR FC si byo yabahaye kuko yananiwe kubaha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko uyu mugabo yaba yatandukanye n’ikipe ya APR FC, ibi byatijwe umurindi no kuba kuwa Mbere ndetse n’ejo hashize atakoresheje imyitozo ikipe ya APR FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Zlatko akaba yagaragaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bikavugwa yamaze kurangizanya n’ikipe ya APR FC yisubiriye iwabo.

Ntibyadukundiye kugira umuyobozi n’umwe wa APR FC tuvugisha kuko ari umunyamabanga ndetse n’umuvugizi b’iyi kipe nta n’umwe witabaga telefoni.

Zlatko Krmpotic waje muri APR FC nyuma yo gutandukana na Zesco United, ni umutoza uzwiho kuba atagira ahantu atinda, kuko iyo urebye aho yanyuze hose nta hantu yagiye atoza igihe kirenze umwaka.

Umutoza wa APR FC yaba yasubiye i wabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger