AmakuruImikino

Umutoza Jose Mourinho yeretswe umuryango usohoka muri AS Roma

Umutoza José Mourinho ukomoka muri Portugal n’abari bamwungirije, birukanywe n’Ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani, nyuma y’umusaruro mubi w’uyu mutoza.

Mourinho yatangajwe nk’umutoza wa 60 wa Giallorossi muri Gicurasi 2021.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, ku ya 25 Gicurasi 2022, i Tirana muri Albania, Jose Mourinho yafashije iyi kipe kuhatwarira igikombe cya UEFA Conference League, nyuma y’imyaka 61 iyi kipe idatwara igikombe cyo mu marushanwa mpuzamahanga.

Jose Mourinho kandi yanagejeje iyi kipe ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League wabereye i Budapest muri Romania muri 2022-2023, aho batsinzwe na FC Seville.

Dan na Ryan Friedkin bayobora iyi kipe bagize bati: “Turashaka gushimira José mu izina ryacu twese muri AS Roma kubera ishyaka n’imbaraga yagaragaje kuva yagera muri iyi kipe.

Tuzahora twibuka cyane ibyo yakoze muri Roma, ariko twizera ko impinduka zihuse ari inyungu ku ikipe.

Twifurije José n’abo bakorana ibyiza byose mu mirimo yabo iri imbere.”

Umukino wa nyuma wa Mourinho nk’umutoza wa AS Roma,ni uwo ku cyumweru yatsinzwe na AC Milan ibitego 3-1 – nubwo yari yahagaritswe akawurebera muri sitade.

Uyu Mourinho yatsinze umukino umwe gusa mu mikino itandatu ya shampiyona iheruka, mu gihe banasezerewe muri Coppa Italia na mukeba wabo, Lazio.

Muri rusange, Roma yatsinze imikino umunani gusa mu mikino 20 yakinnye muri Serie A y’uyu mwaka w’imikino, kandi iri inyuma ya Bologna, Atalanta na Fiorentina mu guhatanira itike yo kujya mu mikino y’i Burayi.

Nubwo yirukanwe,yahesheje AS Roma igikombe,ibintu yaherukaga mu 1961.Amasezerano ye yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino.Yatsinze imikino 68 mu mikino 138 yatoje AS Roma.

Muri uyu mwaka w’imikino,Mourinho yari amaze guhabwa amakarita 5 atukura mu gihe mu mwaka w’imikino ushize yahawe 3.

AS Roma ntiyari yorohewe muri Shampiyona ya Serie A,kuko ubu ayisize ku mwanya wa 9 n’amanota 29, aho batsinze imikino 8, bakanganya 5, bagatsindwa 7.

Daniel de Rossi wigeze gukinira iyi kipe niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Mourinho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger