Amakuru ashushye

Umutekamutwe wiyitiriye Miss Uwase Ndahiro Liliane yari acucuye Sugira Ernest

Sugira Ernest, rutahizamu wa APR FC wari umaze igihe aganira n’umuntu utazwi wiyitiriye Uwase Ndahiro Liliane wahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 yamaze gutahura ko uwo bari bamaze iminsi baganira ari umutekamutwe wari ushatse kumufatanya n’ibibazo by’imvune arimo amurya utwe.
Ibi bijya gutangira umuntu wiyitiriye uyu mwari yafunguye urukuta rwa Facebook, nyuma atangira kwandikirana n’uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC. Sugira wari usanzwe azi uyu mukobwa muri Miss Rwanda yamuvugishaga azi ko uyu ari we wa nyawe gusa Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 werurwe 2018 ni bwo byatahuwe ko Sugira yavuganaga n’umutekamutwe.
Aba bombi batangiye baganirira kuri Facebook nyuma bahana utu nimero bakajya bavugana gake kuri Whatsapp ariko nta n’umwe uhamagara undi cyane ko batavuganaga cyane kandi nta n’igihe kinini cyari gishize bavugana.
Bijya kumenyekana ko uyu wari wiyitiriye Miss Uwase Ndahiro Liliane ari ushaka kumucucura, yandikiye Sugira Ernest amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko dore ko uyu musore yujuje imyaka 27 ejo ku wa 27 Werurwe 2018. Nyuma yaje gusaba Sugira amafaranga ibihumbi cumi na bitanu y’u Rwanda (15000frw) amubwira ko agize akabazo kamutunguye gatumye akenera aya mafaranga bityo amusaba ko yayamuha akagakemura akazaba ayamwishyura.

Sugira Ernest wari utarabona uyu mukobwa amaso ku maso yatangiye kugira amakenga yibaza niba uyu yaba ari we mukobwa w’ukuri anibaza imico uyu mukobwa yaba afite yo gusaba umuntu atanazi amafaranga. Ibi byatumye uyu mukinnyi wa APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi ashakisha uburyo yavugisha uyu mukobwa cyane ko uwamusabaga amafaranga we yari yanze kumuvugisha kuri telefone. Sugira yitabaje umwe mu nshuti ze amushakira nimero ya Uwase Ndahiro Liliane ya nyayo.

Iyi nimero yaje ihabanye n’iyo Sugira Ernest yari afite ndetse inahabanye n’iyo bamuhaye ngo yoherezeho amafaranga byatumye yanzura ko yari yibwe agakizwa n’Imana.

Uyu mukobwa wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 akaba ari ni na we watowe n’amajwi menshi mu buryo bwa SMS yatangarije urubuga  Inyarwanda.com ko iyi Facebook account atari iye ahubwo ubwo ikoreshwa n’umujura ushaka kwiba abantu utwabo.

Ubujura bwo ku mbuga nkoranyambaga bukomeje gufata intera ndende dore ko uretse aba bibaye ho hari n’abandi bazwi cyane mu myidagaduro  hano mu Rwanda bibasiwe n’abatekamutwe bashaka kubambura amafaranga biciye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu bagezweho n’aba batekamutwe ni Charly na Nina, Uncle Austin , Dj Pius n’abandi.

Iyi ni yo Facebook umutekamutwe yakoresheje yiyitirira Miss Uwase Ndahiro Liliane
Iyi ni yo Facebook ya nyayo ya Uwase Ndahiro Liliane

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger