Amakuru

Umusore w’i Nyaruguru yishe nyina amuciye umutwe

Umusore wo mu Kagari ka Nyarure, Umurenge wa Munini Akarere ka Nyaruguru ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina umubyara witwa Mukarushema amuciye umutwe.

Aya mahano uyu musore w’imyaka 28 yayakoze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018, ubwo yacungaga nta muntu uri mu rugo agahita atema nyina ijosi agahita yitaba Imana.

Abaturanyi b’uyu muryango batangarije Ukwezi dukesha iyi nkuru ko wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane ashingiye ku mitungo, aho mu muryango hakundaga kugaragara intonganya, bikaba bikekwa ko ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Uyu musore akimara kwica nyina umubyara wari mu kigero cy’imyaka 65, yahise atoroka muri iryo joro ryo ku Cyumweru yamwisheho, ariko ku munsi wo ku wa Mbere aza kwishyikiriza Polisi ikorera muri aka karere ka Nyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Ndamuramya Fidèle, yashimangiye ko uwo muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko se ubyara uwo musore amaze gupfa nyina abazanamo undi mugabo abyara abandi bana ku buryo batarebanaga neza.

Yagize ati “Bari basanzwe bapfa imitungo, se ubyara uwo muhungu yarapfuye noneho nyina abazanamo undi mugabo babyarana abana batatu, bahoraga mu makimbirane bapfa imitungo bavuga ko abo bana b’undi mugabo babaryamira. Ejo rero nibwo yamuteze avuye gukura ibijumba amutema ijosi ahita apfa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger