AmakuruPolitiki

Urubanza ruregwamo Dubai na bagenzi be rwasubitswe

Urubanza rwaregwagamo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai hamwe na bagenzi be rwasubitswe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo .

Nsabimana Jean uzwi nka Dubai Ubushinjacyaha bumukurikiranye hamwe na bagenzi be ba 3 aribo, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc.

Nk’uko byari biteganijwe uru rubanza rwabo rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi, bakiregura ku byaha bakurikiranyweho ndetse Ubushinjacyaha bukabasabira ibihano.

Rwamurangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300, aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri Fer à béton n’imbaho zakoreshwaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dubai yatse icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo akakigenderaho yubaka umudugudu wose. Buvuga ko mu 2017 RHA yongeye gukora ubugenzuzi yerekana ko mu byo Dubai yasabwe gukosora nta cyo yakoze, ahubwo yakomeje kubaka no kugurisha inzu zitujuje ubuziranenge.

Dubai kandi ashinjwa kuba mu 2017 yarifashishije Nkurikiyimfura nk’ukurikirana imyubakire y’umudugudu w’i Kinyinya, dore ko igenzura ryari ryerekanye ko nta enjeniyeri yari afite wubakishaga akanakurikirana ibyubakwaga.

Urukiko rwibanze rwa Gasabo rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho ariko Bajuririra mu Rukiko Rwisumbuye.

Ibyo byatumye, Rwamurangwa, Mberabahizi na Nyirabiho, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutegeka ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze ariko Dubai we akomeza gufungwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, nibwo urubanza mu mizi rwagombaga gutangira kuburanishwa ariko ruza gusubikwa bitewe n’uko Nyirabihogo Jeanne d’arc yagaragaje ko atunganiwe kandi ko umunyamategeko we yagiye mu butumwa bw’akazi.

Yagize ati “Ntabwo nabasha kwiburanira ntari kumwe n’umwunganizi wanjye, ariko biragenwa n’urukiko.”

Me Mudahemuka Tharcise wunganira Mberabahizi Raymond Chretien, yavuze ko biteguye kuburana, asaba Urukiko ko rwasuzuma uburenganzira bw’abandi baregwa niba urubanza rwakomeza kuburanishwa haherewe ku bunganiwe.

Bitewe n’uko Nsabimana Jean uzwi nka Dubai atari mu cyumba cy’iburanisha, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype ariko byakunze kugorana ko yumvikana n’abari mu Rukiko.

Me Kayitana Evode uri muri batatu bamwunganira yasabye ko urubanza rwasubikwa rukazaburanishwa na Nsabimana Jean yunganira akazanwa mu rukiko kugira ngo aburane yumva urukiko narwo rumwumva neza.

Dubai ariko yasabye urukiko ko rwatanga itariki ya hafi cyane ko we ari kuburana afunzwe abandi barafunguwe.

Yagaragarije urukiko ko afite n’ibibazo by’uburwayi asaba ko yakorerwa ubuvugizi.

Ubushinjacyaha, buvuga ko ku mpamvu zatanzwe n’ababuranyi barimo umwe wagaragaje ko umwunganira atabashije kuboneka kubera impamvu z’akazi, aho yifuzaga ko rwakigizwa inyuma, ko ari impamvu zitamuturutseho bityo ko urukiko rwabisuzuma rukagena indi tariki ya hafi.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwagaragaje ko kuba rwaburanisha ababuranyi bamwe abandi bakazakomeza bidashoboka kubera ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kunganirwa.

Rwavuze ko kandi hiyongereyeho ibibazo by’ikoranabuhanga ryifashishwaga mu kuburana, bityo urubanza rugomba gusubikwa kugira ngo uregwa afunzwe azaburane ari mu Rukiko aho gukoresha skype.

Rwategetse ko kandi mu gihe umwavoka wagaragaje ko yagiye mu butumwa bw’akazi yazaba ataraboneka ku itariki nshya hazashakwa undi kugira ngo urubanza ruburanishwe.Urubanza ruzaburanishwa ku wa 1 Ukuboza 2023, saa Tatu za mu gitondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger