Amakuru

Umusirikare w’u Rwanda yarashe abantu 3, umwe muri bo abipfiramo

Mu ijoro ryakeye, umusirikare wa RDF yarasiye abantu 3 mu murenge wa Rurembo i Rubavu, umwe muri bo ahita yitaba Imana.

Ababonye ibi biba,  batangaje ko Karamba Jean Bosco(Izina ry’uyu musirikare) ufite ipeti rya Caporal mu ngabo z’u Rwanda yabanje gushyamirana n’uwitwa Benimana ari na we witabye Imana, agahita ajya kuzana imbunda akabarasa.

Ibi byabereye mu kabari k’uwitwa Mugwaneza Christine.

Ngo uyu warashwe yari ahaye umukozi we amajerekani batwaramo urwagwa ngo ayajyane, umusirikare aramubuza bakomeza guterana amagambo kugeza ubwo umusirikare yamubwiye ko amwereka uwo ari we, bityo ahita ajya kuzana imbunda arabarasa.

Hakizimana Vincent wavutse mu 1980, Benimana Jean Marie Vianney wavutse mu 1968, na Nzabahimana Theoneste wavutse mu 1993 ni bo barashwe n’uyu musirikare.

Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu, Habyarimana Gilbert uyobora akarere ka Rubavu yakoresheje inama ahumuriza abaturage, anabasaba kwirinda amakimbirane kuko ari yo ntandaro y’ibyabaye byose. Yanijeje abaturage ko ubutabera bukora akazi kabwo ku kibazo cy’uyu musirikare.

Ibi byanashimangiwe na Col Muhizi Pascal uyobora Ingabo mu turere twa Rubavu – Nyabihu na Ngororero, wabwiye abaturage ko bakomeza imirimo yabo uko bisanzwe kuko ngo uriya musirikare azashyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger