AmakuruImikino

Umusifuzi wasabye Christiano Ronaldo umwambaro yanenzwe bikomeye

Mark Geiger, umusifuzi w’umunya Amerika uri mu bari kuyobora imikino y’igikombe cy’isi yanenzwe bikomeye n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc, nyuma yo kumubona asaba umwambaro(Jersy) Christiano Ronaldo kuri uyu wa gatatu.

Mark Geiger ni we wari umusifuzi wo hagati mu kibuga, mu mukino w’igikombe cy’isi ikipe yigihugu yatsinzemo Maroc igitego 1-0.

Igitego cya Christiano Ronaldo ni cyo cyafashije Portigal kwegukana amanota atatu muri uyu mukino, inayobora iri tsinda n’amanota 4 inganya na Espagne bombi banazigamye igitego 1.

Nordin Amrabat, umwe bu bakinnyi ba Les Lions de l’Atlas(Ikipe y’igihugu ya Maroc) yanenze uyu musifuzi ku kuba yarasabye Ronaldo umwambaro hagati mu mukino, abifata nk’ubunyamwuga buke.

Amrabat yagize ati” Sinzi yenda uko ateye, gusa yemejwe cyane na Christiano Ronaldo kandi numvise Pepe avuga ko mu kiruhuko cy’igice cya mbere yabajije Ronaldo niba yamuha umwambaro we.  Icyo nshatse kuvuga ni iki? mu gikombe cy’isi koko?  Hano ntabwo ari muri Circus.”

Nyuma yo gutsindwa na Iran mu mukino wa mmbere ikanasubirwa na Portigal mu mukino wa kabiri ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu ya Maroc yahise isezererwa muri iyi mikino n’ubwo igifite umukino wa nyuma w’itsinda ugomba kuyihuza na Espagne.

Mark Geiger wasifuye uyu mukino yihanangiriza myugariro wa Maroc Manuel Marouan da Costa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger