AmakuruPolitiki

Umushinga w’itegeko utaremezwa wo gutanga gatanya byihuse no gusezeranya abafite imyaka 18 byateje impaka mu badepite

LAbadepite bagaragaje ko batewe impungenge no kuba impamvu zituma abashakanye batandukana imbere y’amategeko ziri koroshywa cyane ku buryo abantu bazajya bihutira kujya mu nkiko, nyamara umuryango ari wo shingiro rya byose.

Umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango wagejejwe imbere y’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, urimo impinduka zigendeye ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo gatanya zitinda gutangwa bigatuma uruhande rumwe rukomeza guhohoterwa kugeza ubwo bashobora no kwicana.

Mu bisuzo biri muri iri tegeko harimo ingingo ivuga ko umwanya munini wo kunga abashaka gutandukana wakoreshwaga n’urukiko utazongera kubaho, kuko nibijya binanirana mu nama y’umuryango bikagera mu rukiko, ruzajya rubatandukanya.

Iri tegeko riri mu yatanzweho ibitekerezo byinshi, abadepite bagaragaza impungenge ko gatanya zimaze iminsi ziyongera bishobora kuzatuma zikuba inshuro nyinshi.

Depite Muhongayire Christine ati “Njye numvaga rwose ufashe iyi mpamvu ukayihuza n’iy’uko hari igihe kirekire cy’urukiko rwafataga mu gihe cyo kunga abashaka gutandukana, ubihuje urimo ubyoroshya cyane ibijyanye na gatanya, bigatuma buri wese yumva byoroshye kugana inkiko no guhita agenda atandukana n’umuntu kuko hari ibyo batahuje. Njye numvaga ari ingingo zazasubira kwigwaho ku buryo bisobanuka niba hari ibidahuzwa bikagaragara mu itegeko.”

Ni mu gihe Depite Ntezimana Jean Claude we agaragaza ko “iyo urebye muri iyi myaka yatambutse, raporo zagaragaje ko gatanya zazamutse ku kigero kinini cyane, igihe rero bikomeye kubivamo, bigabanya umubare w’ababivamo, ariko iyo habonetse ayo mahirwe yo kumara igihe kinini umugabo n’umugore babitekerezaho yego ntibaba bishimye, ariko bashobora guhindura icyemezo bakavuga bati ibi bintu bigiye gufata imyaka ibiri uwabireka.”

Nubwo aba bose bagaragaza ko gukuraho igihe cyo kunga bitari bikenewe, Depite Uwineza Beline we yatangaje ko bizatuma abantu bahuraga n’ibibazo bategereje gatanya bitazongera kubaho.

Ati “Ndashima impinduka zakozwe zirimo no gukuraho igihe kirekire urukiko rukoresha mu kunga abashaka ubutane kuko akenshi n’abashakanye hari igihe bagiriragamo ibibazo byiyongera kuri byinshi byatumye bajya gusaba ubutane”

Impamvu yo kudahuza mu rushako ntiyumvikanye

Abadepite benshi bagaragaje ko kuba abantu bavuga ko hari ibyo badahuza gusa bidakwiriye kuba impamvu umucamanza yashingiraho yemera ko abantu batandukana.

Depite Nyirahirwa Veneranda yagaragaje ko ibyo abantu bashobora kudahuza byatuma bagana urukiko bitumvikana.

Ati “Ikijyanye no kudahuza kuba byaba impamvu y’ubutane, abantu ubundi ni ibiki baba batahuje byatuma batandukana ko n’ubundi babana kuko buzuzanya atari uko bahuje?”

Depite Mbakeshimana Chantal na we yagaragaje ko “hakwiye kugaragazwa ibifatika bijyanye no kudahuza kuko ibintu abantu benshi badahuza biratandukanye; hari idini, hari ibindi abantu bashyingiranywe bashobora kudahuza. Numvise rero aka gace kanteye urujijo nifuje kumenya ngo ni ibiki bitahuzwa ku buryo abantu batandukana.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Ibizashingirwaho bashyingira umuntu ufite imyaka 18 byibajijweho

Ubusanzwe amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wemerewe gushyingirwa aba afite imyaka 21 harebwe no kuba yarasoje amashuri nibura yisumbuye.

Gusa mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 bavuga ko babana n’abagabo cyangwa abagore batarasezeranye, bakagaragaza ko bazitiwe n’uko harimo utagejeje imyaka yo gushyingirwa.

Umushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango ugaragaza ko umuntu ufite imyaka 18 ushaka gushyingirwa azajya abyemererwa harebwe impamvu zumvikana, bikemezwa n’umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu karere.

Depite Mukayijore Susane ati “Izi mpamvu zagombye kumvikana koko zikagaragara no mu mushinga w’itegeko kugira ngo umucamanza ejo atazavuga ngo ndagendera ku mwana wa kanaka ufite imyaka 18, ndagendera kuri iki, mbese atazihitiramo icyo yagenderaho.”

Nirere Marie Therese we yagaragaje ko umuntu w’imyaka 18 aba atari yitegura kubyara no kurera ku buryo impamvu zatuma ahabwa uburenganzira bwo gushyingirwa zigomba kuba zikomeye.

Ati “Nubwo aba yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ariko ku bijyanye no kubyara, kurera biba bigoye kumwinjiza muri izo nshingano cyane ko nubwo tuvuga ngo yakuze ariko nibura yagiraga igihe cyo kwitegura akava kuri 18 akagera kuri 21 yiga kurera no kuba yashobora kubyara ariko guhita yemererwa ku myaka 18, nagira ngo izo mpamvu zibe izo umuntu yakwita ntakumirwa ku buryo twakwemerera umuntu gushyingirwa cyane ko ubona ari bwo agisohoka mu bwana.”

Bamwe bumva byafungurwa ku bafite imyaka 18

Depite Muhakwa Valens yavuze ko niba umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina no kwemererwa gushyingirwa nta kibazo cyaba kirimo.

Ati “Niba tworoheje tukavuga ngo umuntu ku myaka 18 yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, uretse ko wenda simpamya niba gushaka ikiba kigamijwe ikiba kigamijwe ari ugukora imibonano mpuzabitsina, ndumva aho kugira ngo umuntu azishingireho [….] ahubwo izo mpamvu ziveho dufungure tuvuge ngo ku myaka 18 umuntu yemerewe gushyingirwa.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko impamvu zatuma abantu basaba gushyingirwa batagejeje ku myaka 18 ari nyinshi.

Ati “Umuntu wujuje imyaka 18 aba yemerewe gukora, ashobora kubona akazi hanze y’igihugu kamusaba kuba yarashatse, ngira ngo izo ngero na zo twarazibonye, aho bamwe batagiye babibona bikaba byababuza n’andi mahirwe ajyanye n’inshingano baba bahawe cyangwa akandi kazi baba babonye.”

Kugena agaciro k’imirimo yo mu rugo ntibyumvikanwaho

Bwa mbere kandi mu mategeko y’u Rwanda hazaba hagiye kubarwa agaciro k’imirimo umwe mu bashakanye akora mu rugo, kakazagenderwaho abarirwa ibyo akwiye guhabwa mu gihe habayeho kwaka gatanya.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko umuntu ukora imirimo yo mu rugo nko guteka, kuvoma n’indi idahabwa agaciro, mu gihe bagiye gutandukana izajya ibarirwa hagati ya 10% na 39% by’umusaruro mbumbe w’urugo, umucamanza akaba ari we ugena impuzandengo umuntu ahabwa.

Mukabalisa Germaine yagaragaje ko aka gaciro kagenwe mu itegeko ari gake ugereranyije n’imirimo ikorwa n’umugore wo mu Rwanda, uzindukira mu murima ahetse umwana bukagoroba ataruhutse.

Ati “ Kuvuga ko iriya mirimo yose umugore abyukiramo ihwanye na 10% byaba ari ukwirengagiza…niba dushaka kugereranya umugore wo mu cyaro n’uwo muri Norvege ufite imashini imesa, iyoza ibyombo ukavuga ngo we imirimo akora ifite agaciro ka 10% na wa mubyeyi uhetse umwana mu mugongo, abyuka ajya kuvoma mu kabande, yarangiza akajya gutashya inkwi, yarangiza akajya gufura akaza no guteka, akaza no gukora indi mirimo tuzi yo mu cyaro, tukamubwira ngo uruhare rwo mu musaruro mbumbe w’urugo ni 10%, twaba twirengagije ukuri.”

“Ni byiza ko igitekerezo cyatangiye kuganirwaho ariko nanone nitutagiha agaciro gikwiye, tuzasanga nanone ya mirimo tuyitesheje agaciro kandi twarimo dushaka kuyiha agaciro.”

Depite Mukayijore Susane we yagaragaje ko hari igihe umuntu yazabarirwa ko yakoze imirimo idahabwa agaciro nyamara yarakozwe n’abakozi bo mu rugo, bityo asaba ko byazitonderwa.

Gusezerana bafashe ku ibendera bizavanwaho

Abadepite bagaragaje ko gusezeranira ku ibendera ry’igihugu byatumaga abantu baha agaciro indahiro, bikanatuma batinya gutandukana.

Gusa kuri Depite Munyangeyo Theogene si ko abibona kuko ngo hari n’abari basigaye bashaka gusezeranira kuri Bibiliya.

Ati “kuri kino kintu cy’indahiro ngira ngo hari n’abo twajyaga duhura na bo ibibazo byabo bavuga ngo nimureke dufate kuri Bibiliya, abandi ibendera, abandi iki, ariko igikuru burya ni imvugo n’umutima.”

Uyu mushinga wemerejwe ishingiro n’abadepite 59, umwe yaryanze mu gihe imfabusa ari imwe. Ugiye koherezwa muri komisiyo izawunonosora, ukazasubira mu Nteko Rusange aho uzatorerwa.

Mu gihe uyu mushinga w’iteko uzaba umaze gutorwa, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge ni we uzaba agenewe gufata ku ibendera na ho abasezerana bo bazajya bazamura akaboko k’iburyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger