AmakuruAmakuru ashushye

Umusaza wagaragaye ari kuniga umu Dasso akomeje kuvugisha benshi

Abakoresha imbuga nkoranyamabaga, hari amashusho yahakwirakwiye y’umudaso uri gushwana n’umushumba wari uragiye gusa nyuma akamuryamisha hasi ari nako anatabaza ko ari kumwica asaba gutabarwa.

Ibi byabereye mu gikorwa akarere ka Nyagatare karimo gafata inka zizerera hanze y’inzuri nkuko kabitangaje ku rukuta rwako rwa twitter.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24 Kanama nibwo aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho umwe mu bakozi b’unganira akarere mu mutekano bazwi nk’aba DASSO yagaragaye ari gushwana n’umusore bivugwa ko yari aragiye inka bitemewe, gusa abo bari kumwe bakamubuza gukomeza gufata uwo musore cyane ko yari amufashe nabi kandi bose bari banafite inkoni.

Nyuma yo kurekura uwo musore, mu mashusho humvikana ijwi rivuga ngo ‘’mugende mufate Safari’’. Akimara kuvuga atyo umu DASSO yahise amanuka yiruka asatira ishyo ry’inka zari hepfo gusa ntabwo byamuhiriye ko azishorera kuko yahasanze uwitwa Safari (nkuko byumvikana mu mashusho) ahita amurambika hasi amuryama hejuru atandira kumuniga nkuko uwo mu Dasso yumvikana atabaza avuka ko amwishe.

Aya mashusho tumaze kumenya ko yafatiwe mu karere ka Nyagatare, aka karere kayavugaho, kavuze ko abagaragaye mu mikorere mibi bagiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ati:’’Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye.

Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Aka karere kongeyeho koubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba ku mikorere mibi ko itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger