Imyidagaduro

Umuraperi Nelly ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’ibirego yarakurikiranweho

Umuraperi Nelly washinjwaga icyaha cyo guhohotera umwana akamufata kungufu, ubu ari  mu byishimo bidasanzwe kuko  iki cyaha cyahagaritswe kubera ko umushinjacyaha wagombaga kumushinja atabonetse mu rukiko ngo urubanza rutangire kuburanishwa.

Uyu muraperi  w’imyaka 42 y’amavuko ubusanzwe witwa Cornell Iral Haynes Jr,  yaherukaga  gufungwa ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko,  kugeza ubu inkuru dukesha TMZ  ivuga ko iki kirego yaregwaga cyamaze gukurwaho nyuma yaho uwari kumushinja yanze kuza mu rukiko  kumushinja iki cyaha aregwa.

King County umushinjacyaha wari kuburanira  uwakorewe icyaha yavuze ko nyir’ubwite yanze kuza gutanga ubuhamya murukiko akurikije uko ikirego cyamamaye cyane kikamenyekana hose avuga ko ataza murukiko kuko adashoboye kuza murukiko ngo ashinje icyamamare  nka Nelly ngo amutsinde, akomeza  avuga ko bitewe  nibyo abantu bamuvugaho adashobora gukomeza guhangana niki cyamamare.

Uyu mukobwa ushinja Nelly kumufata kungufu yicuza kuba yarahamagaye Polisi .ubwo iki cyaha cyabereye muri bisi (bus) ubwo yari m’urugendo yerekeza i washington , gusa birakekwa ko uyumugore yaba yarishyuwe amafaranga kugirango ntazajye gushinja Nelly.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger