Imyidagaduro

Kunshuro ya mbere P Fla avuye muri gereza agiye gutaramira Abanyarwanda

P Fla agiye Kwifatanya na  Riderman n’abandi bazaba bari  kumwe mu gitaramo  kizabera kuri Petit Stade i Remera , gusangira iminsi mikuru.

Riderman ari gutegura igitaramo yise “Uburyohe Concert”, muri iki gitramo hazagaragaramo abahanzi benshi bahano mu Rwanda ariko icyaje gutungurana nuko umuraperi P Fla yiyongereye  kubahanzi bagomba kwifatanya na Riderman muri iki gitaramo.

Abahanzi bazifatanya na Riderman ni King James, Active, Queen Cha, Gabiro Guitar, Fire Man, Danny Nanone, Jay C, Edouce, Yvery, Mico The Best, Khalfan, Marina na Amag The Black hakiyongeraho uwo bita umwami wa Hip Hop hano mu Rwanda P Fla .

P Fla yiyongereyeho nyuma y’uko mu minsi yashize  umuntu yibazaga niba P Fla azagaragara muri iki gitaramo dore ko ubusanzwe higanjemo abaririmba injyana ya Hip Hop. Ikindi kandi ibi bije bitunguranye kubantu bari barabonye ikirango cya “Uburyohe Concert” kuko ntabwo umuhanzi P Fla yarahari.

Ntabwo P Fla yagaragaraga ku kirango cy’iki gitaramo ariko byamaze kwemezwa ko azaba ahari

Muri iki gitaramo gitegenyijwe kubera kuri Petit Stade i Remera kuya 25 Ukuboza 2017, kwinjira ni amafaranga amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe (2000 Rwf) n’ibihumbi bitanu (5000Rwf) mu myanya y’icyubahiro. Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuya 25 ukuboza 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger