AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Fresh Kid ari guhatana mu bihembo mpuzamahanga

Umuraperi Fresh Kid w’imyaka irindwi umaze igihe avugisha benshi muri Uganda ndetse ikibazo cye kikanahagurutsa Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda wamushinjaga guta ishuri akigira mu muziki no gutangira gukora atujuje imyaka y’ubukure, yongeye kugaruka mu itangazamakuru avugwaho ibihembo mpuzamahanga yatumiwemo.

Uyu mwana ubusanzwe yitwa Patrick Senyonjo,  inkuru dukesha Pmldaily ivuga ko yahamagawe mu bahatanira ibihembo byitwa Carolina Music Video Awards biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘Bambi’ yo muri Mata 2019, ibi bihembo bizatangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi bihembo biteganyijwe ko bizatangwa ku itariki 20 Nyakanga 2019 muri NASCAR Hall of Fame High Octane Theater iri mu Mujyi wa Charlotte muri North Carolina.

Fresh Kid ageze kuri uyu muhigo mushya nyuma y’aho asohoye indirimbo nshya yise ‘Sibirimu’ yatangiye gufatira amashusho. Iyi ndirimbo yayihuriyemo n’umwanditsi we w’indirimbo witwa 14K Bwongo. Mu bandi bahanzi bakomeye amaze gukorana na bo harimo Lydia Jazmine mu ndirimbo yitwa ‘You & Me’, Ykee Benda muri ‘Singa’, Feffe Bussi mu yindi yitwa ‘Yes, No’.

Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda yigeze guhagarika Fresh Kid ngo areke ibyo gukora umuziki abanze ajye kwiga ndetse anageze imyaka yo gukora nkuko itegeko ry’umurimo muri Uganda ribiteganya ariko abadepite bamubera ibamba bamubwira ko agomba kureka umwana agakoresha impano ye , icyakora bakagira n’inama uyu mwana ngo abifatanye no kwiga.

Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda n’umuraperi ukizamuka Fresh Kid bemeranyije ko uyu mwana w’imyaka irindwi azakomeza ishuri akabifatanya no gukora umuziki.

Uyu mwana yarakomorewe yemererwa gukora umuziki ariko ashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kumurinda ku buryo nta wamuhohotera mu gihe yagiye mu bitaramo ahantu hatandukanye nko mu tubare.

Minisitiri kandi yashyizeho umukozi uzajya akorana n’umujyanama wa Fresh Kid n’ababyeyi be agasuzuma niba uburenganzira bwe bwubahirizwa ndetse niba atanakoresha ibiyobyabwenge dore ko abahanzi bakunze gutungwa agatoki bashinjwa kwijandika mu biyobyabwenge.

Uyu mwana akomeje kuvugwa cyane muri Uganda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger