AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Dogo Janja yihakanye umuryango wa Oprah wahoze ari umugore we

Umuraperi Dogo Janja wamamaye cyane muri Tanzania nyuma yo gutandukana na Irene Uwoya bari baherutse gushakana, yavuze ko ntaho azi umuryango we kabone n’ubwo yahoze ari umugore we.

Dogo Janja na Irene Uwoya wamenyekanye cyane muri Sinema nka Oprah, batandukanye mu mezi make ashize kubera ubushamirane bakunze kugira hagati yabo ndetse banashinjanya gucana inyuma.

Oprah yakunze kumvikana avuga ko kuva yashingiranwa n’uyu muraperi, ibintu byahindutse aho kumuba hafi nk’umugore we yigiraga mu bandi bagore bo kuruhande agashudika nabo ntatinye no kubimugaragariza.

Uyu muraperi atangaza ko ntacyo azi ku muryango w’uwo bigeze gushyingiranwa.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo yavuze ko nta makuru na make afite ku bijyanye n’umuryango w’uwahoze ari umugore we.

Yagize ati “ Mu muryango wanjye bitagenda neza. Bari Arusha kandi murabizi niho maze igihe kirekire mba. Ku muryango wa Irene, ntimugire icyo mubimbazaho.”

Oprah uzwi cyane muri filimi zo muri Tanzaniya yashakanye na  Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’Umunyarwanda nyakwigendera Ndikumana Katawuti.

Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka.

Dogo Janja na Oprah bamaze guca ukubiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger