AmakuruImikino

Perezida w’ikipe y’Amagaju FC yeguye

Paul Nshimiyimana wari Perezida w’Amagaju FC yasezeye ku mirimo ye kubera ibibazo bitandukanye birimo imikorere idahwitse y’umutera nkunga mukuru w’ikipe ariwe Akarere ka Nyamagabe iyi kipe ibarizwamo.

Uyu mugabo yanditse ibaruwa amenyesha ko asezeye ku mwanya we, mu magambo ye bwite avuga ko ateguye ahubwo ko yasezeye gukomeza gukora inshingano yari afite ndetse ko azakomeza gukunda ikipe nk’uko byari bisanzwe.

Paul Nshimiyimana avuga ko ibaruwa y’ubusabe bwo guhagarika inshingano yari afite mu ikipe y’Amagaju, yamaze kuyishikiriza ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’ubw’Akarere ka Nyamagabe.

Yagize ati “Nahagaritse imirimo ku nshingano zanjye, nashyikirije ibaruwa Komite nyobozi y’Amagaju, na kopi nyiha akarere ka Nyamagabe. Nta byinshi navuga, ibaruwa nayishyikirije tariki 28 Ukuboza 2018.”

Yavuze ko hari impamvu yatumye yegura. Muri zo ngo hari ukuba umuterankunga ari we Akarere ka Nyamagabe atari bukomeze gukorera mu mikorere nk’iyo barimo ku bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo kiyemeje ku ikipe.

Ati “Amikoro si ikibazo nubwo gihari, ariko niyo ari make abantu baricara bakaganira ariko twasabye kwicarana n’Akarere ngo dushake umuti biranga.”

Mu ikipe y’Amagaju hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’amikoro kubera imikoranire mibi y’ikipe n’Akarere kuburyo bituma abakinnyi babura ibibatunga cyangwa amafaranga yo kwifashisha batunga imiryango yabo no kwishyura inzu babamo.

Amagaju ni aya 16 ku rutonde rwa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda, mu mikino 10 amaze gukina muri uyu mwaka, yatsinze umwe, anganya ibiri, atsindwa indi 7, babashije kwinjiza ibitego 7 batsindwa 17, bafite amanota atanu gusa.

Ku mukino na Rayon, iyi kipe irakina kuri iki cyumweru, Paul Nshimyumuremyi yagize ati “Ikipe turayikunda, ni iyacu tuzakomeza tuyifashe n’ubu twakoze inama n’abakinnyi bitegura uyu mukino. Sinavuga ngo neguye nka Perezida, nahagaritse inshingano, ikipe tuzakomeza kuyiba hafi.”

Uyu mugabo yari amaze imyaka hafi itanu ari Perezida w’Amagaju FC, umwanya wa bugufi Amagaju yagize mu gihe yari umuyobozi wayo ni uko yigeze gusoza ari ku mwanya wa munani muri Shampiyona. Yanigeze kuba ikipe ya gatatu mu Gikombe cy’Amahoro.

N’ubwo Paul Nshimiyimana wari Perezida w’Amagaju, yanditse asezera ndetse akanagaragaza impamvu, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe UWAMAHORO Bonaventure yavuze ko impamvu zo kwegura zikubiye muri Kopi y’ibaruwa yakiriye zidasobanutse.

Paul Nshimiyimana yeguye ku nshingano yari afite mu Magaju FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger