AmakuruPolitiki

Umurambo wa Colonel wa FARDC wari warafatiriwe muri Maroc kubera kubura ubwishyu bw’Ibitaro uragezwa i Goma

Umurambo wa Col Zayire Ndarihoranye wari indwanyi ikomeye mu Gisirikare cya FARDC, umaze iminsi 20 mu bitaro bya Rabat muri Maroc warafatiriwe kubera kubura ubwishyu bw’ibitaro, uragezwa i Goma uyu munsi.

Col.Zayire Ndarihoranye ni umwe mu bayobozi ba FARDC babaye indwanyi zikomeye aho yakoreye iki gisirikare mu gihe cy’imyaka 22 akaba yarabaye umuyobozi wa Regima yakoreraga muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu Majyepfo.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 ubwo umutwe wa M23 wari utangije ibitero ku ngabo za Leta, ubuyobozi bwa FARDC bwafashe icyemezo cyo kwimura abasirikare bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyane abofisiye bakuru bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kitona bikitwa ko ari amahugurwa bagiye guhabwa ariko benshi bavuga ko bakigerayo batangiye gukorerwa iyicarubozo.

Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Kitona ivuga ko Col.Zayire yahageze afite ubuzima bwiza ariko mu kwezi kumwe yafashwe n’indwara bamwe bise kanseri ariko abo mu muryango we bahamya ko yahawe uburozi n’abakozi b’urwego rw’iperereza T2.

Uyu musirikare yarateragiranywe kugeza aho umuryango we ufashe icyemezo cyo kujya kumwivuriza hanze ntaruhare na ruto rwa Leta kugeza ubwo apfiriye mu bitaro bya Rabat muri Maroc.

Ubwo yamaraga gupfa umuryango we wamenyesheje ubuyobozi bwa FARDC ikibazo ndetse banasaba n’ubufasga bwo kwishyura fagitire ariko baratereranwa.

Iminsi irenga 20 umuryango we washyizeho uburyo bwo gusabiriza mu bavandimwe cyane abo mu bwoko bw’Abahutu Col.Zayire akomokamo kugeza ubwo habonekeye ibihumbi 15 000$ byo kwishyura ibitaro ndetse ba tike y’indege izazana umurambo.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko bitangaje aho umusirikare wo ku rwego rwo hejuru arwara ntavuzwe kugeza ubwo apfuye n’umurambo we ugateragiranwa, byerekana ko igisirikare cya FARDC gisa n’ikitariho ndetse bikaba ari bimwe mu bituma izi ngabo zidashobora kwihagararaho mu ntambara zihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger