AmakuruImyidagaduro

Umunyarwenya Nkusi Arthur yatangaje umwihariko uri muri Seka Festival y’uyumwaka

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wabigize umwuga Nkusi Arthur usanzwe azwiho gutegura mu Rwanda iserukiramuco rya Seka Festival, yatangaje ko yageze ku nzozi yahose arota kuva keza zo gutumira umunyarwenya ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria witwa Basket Mouth avuga ndetse n’umwihariko uzaba ugize iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ry’urwenya rizwi nka Seka Festival rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho uyu mwaka rizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo Bright Okpocha [Basket Mouth] wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi na Teacher Mpamire bo muri Uganda n’abandi batandukanye bo mu Rwanda.

Arthur yatangaje ko iri serukiramuco rizaba ririmo udushya twihariye dutandukanye n’ibyakozwe mbere.

Yagize ati “Ntabwo kuri iyi nshuro  twatumiye abanyarwenya ku giti cyabo ahubwo twatumiye ibitaramo byabo bagenda bakora umunsi ku munsi. Twatumiye igitaramo cya Michael Sengazi kitwa Did you just say a Sex; icya Alex Muhangi kizazana abanyarwenya batanu, cyitwa The Comedy Store, Icya Salvador cyitwa Man From Ombokolo, icya Eric Omonidi kitwa Eric Omondi Untamed. Ndetse n’icya Basket Mouth kitwa The son of Peter”

Yakomeje agira ati”ku bwange n’ibyishimo byinshi kuba ntumiye Basket Mouth akaza i Kigali ni nzozi nkabije ndatekereza ko abantu bazishima kandi ubu noneho bafite iminota myinshi si nkabyabindi bazaga bagakora iminota 15 oya! Ubu ni 45 yose.”

Ku munsi wa mbere hazaba igitaramo cya Micheal Senganzi, aho azaba ari kumwe n’abandi banyarwanda, indi minsi itanu ikurikiyeho hazajya haba ibitaramo bizabera mu modoka zitwara abagenzi.

Tariki 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cyahariwe Alex Muhangi n’itsinda rye bakorana muri The Comedy Store, naho kuri 31 Werurwe hatarame Eric Omondi, Salvador na Basket Mouth.

Mu bitaramo byo mu modoka umwaka ushize ababyitabiraga bishyuzwaga amafaranga 500 ariko uyu mwaka ni ubuntu. Arthur avuga ko babikoze mu rwego rwo kwegereza umwuga wo gusetsa ‘Comedy’ abantu bose.’

Igitaramo cya mbere cya tariki ya 24 Werurwe biteganyijwe ko kizabera muri  Century Cinema naho ibindi bitaramo bibiri bizasoza Seka Festival bizabera mu ihema rinini riri ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira ni ukuva ku mafaranga 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw n’aho ushaka kujya mu bitaramo byose ni amafaranga 15 000.

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria Basket Mouth atagarejwe i Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger