AmakuruAmakuru ashushye

Umunyarwanda yatwaye agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir 2019

Umwe mu banyarwanda bagize ikipe y’igihugu yari iri guhatana mu isiganwa ry’amagare rya  Tour de l’Espoir 2019 muri Cameroun  yatwaye agace ka nyuma k’iri siganwa ubwo yasozaga ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 103.4 (103.4 Km).

Nyuma yo kugorwa n’uduce tubanza tw’irushanwa, Mugisha Moise yabashije kwegukana agace ka gatanu kiri siganwa ari nabwo ryasozwaga ku mugaragaro.

Mugisha Moise yabwiye abanayamakuru ko kuri we yumva nta kindi yavuga uretse gushimira Imana yamushoboje gutwara agce k’isiganwa kuko ngo byari bigoye.

Mugisha Moïse yasoreje ku mwanya wa 26 ku rutonde rusange. Isiganwa muri rusange .Iri siganwa ryihariwe n’abanya–Erythrea cyane , Umunya-Erythrea Jacob Debesay niwe watwaye isiganwa muri rusange. Mugihe iryo umwaka ushize Tour de l’Espoir ya 2018 yatwawe na Areruya Joseph (Rwanda).

Ikipe y’igihugu ya Érythrée niyo yegukanye itike yo kujya muri Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 (Tour de l’avenir) kuko yaje imbere ku rutonde rw’amakipe.

Ku mwanya wa Kabiri haje ikipe y’igihugu ya Équateur, Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu naho u Rwanda rusoreza ku mwanya wa kane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger