Amakuru ashushye

Umunyarwanda yahawe akazi gakomeye muri Youtube

Umugabo witwa Tumaini Basaninyenzi ukoresha amazina ya Tuma Basa ufite inkomoko mu Rwanda, akaba anafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya muzika muri Amerika yahawe umwanya ukomeye mu  bagize ikipe ya youtube ikurikirana cyane ibijyanye n’imiziki inyuzwaho.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Tuma Basa ukomoka mu Rwanda yinjijwe mu bagize ikipe y’uru rubuga , yagizwe umuyobozi w’igice gishya kiba kuri uru rubuga cyitwa Urban Music.

Urban Music ni agace gashya uru rubuga rwazanye ko kumenyekanisha indirimbo nshya zigezweho ku Isi no kuzikwirakwiza ahantu henshi hatandukanye.

Billboard yatangaje ko uyu mugabo ubusanzwe uba muri Amerika wanahavukiye ariko ababyeyi be bakaba baba mu Rwanda, yishimiwe by’ikirenga n’abayobozi b’uru rubuga mu magambo yabo bakavuga ko igihe cyari kigeze ngo abe umwe mu bagize ikipe yabo kuko amaze kubaka izina rikomeye muri muzika.

Uwitwa Lyor Cohen, ukuriye igisata kibijyanye n’imiziki, yagize ati”Tuma afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’imiziki by’umwihariko akaba amaze igihe kinini mu ruganda rwa muzika twizeye ko hari uruhare runini agiye kugira mu gukomeza gufasha Youtube guhuza abahanzi n’ abafana babo ku Isi yose.”

Muri Werurwe 2018, Tuma Basa yavuye mu ikipe yakurikiranaga iby’imiziki ku rubuga rwa Spotfy ruri mu zikoreshwa cyane ku Isi ndetse muri Amerika rukaba ruri mu zinjiza amafarnga menshi cyane. Aha yari ahamaze imyaka itatu.

Yakoraga mu gisata cya Cultural Hip hop ariwe muyobozi mukuru, amenyekanisha indirimbo nshya z’abahanzi bakora Hip Hop ndetse by’umwihariko akanakora umujyo w’indirimbo nyinshi[playlists] zabo bahanzi akanafatanya na bagenzi be muri iryo shami mu gukora ibitaramo muri Canada na Amerika.

Usibye Spotify na Youtube, Tuma Basa yanayoboye ibiganiro kuri MTV, BET no kuri televiziyo yitwa REVOLT ya P. Diddy. Kuri Spotify yavuye, mu minsi ishize yahise asimbuzwa Carl Chery wahoze akora muri Apple.

Tuma Basa ni umwana Wa Gatsinzi, Gatsinzi wa Basaninyenzi , Basaninyenzi Wa Munyarurembo.Uyu mugabo w’imyaka 42, yagiye akorana n’abahanzi bamenyekanye ku Isi batandukanye nka DJ Khaled, 50 Cent n’abandi. Uyu mwuzukuru wa Basaninyenzi Musango ni nawe ugira uruhare runini mu ndirimbo 50 zigezweho zitambuka kuri Billboard ( Top 50 billboard chart song of the week).

Mu minsi ishize , yari mu Rwanda ubwo yari yaje mu Rwanda aje gushyingura nyirakuru we , Tuma Basa umwe mu nkingi za mwamba mu bantu bateza imbere abahanzi bakizamuka muri Amerika .

Tuma Basa na Dj Khaled
Tuma yifotazanya na Rick Ross

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger