Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Umunyapolitiki wanengaga imiyoborere ya Perezida Magufuli yaburiwe irengero

Mu majyepfo ya Tanzaniya amakuru ariyo avuga ko Mdude Nyagali utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pombe John Magufuli yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’abantu bataramenyekana.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli bo bakomeje gushyira mu majwi polisi ya Tanzaniya bayishinja gushimuta uyu munya-politike nkuko Daily Nation ibitangaza.

Ushyaka rye rya Chadema ryashyize hanze itangazo rivuga ko Nyagali yashimuswe n’abagabo bane bari bafite intwaro ubwo yari avuye ku kazi i Mbozi, bakomeza bavuga ko magingo aya batazi aho aherereye ariko bakaba bamaze kugeza iki kibazo kuri polisi ya Tanzaniya.

Abatangabuhamya bavuga ko Mdude w’imyaka 32 yashimuswe n’abagabo bane bamukuye mu muhanda, bakamwinjiza muri imwe mu modoka ebyiri zari ziparitse zimutegereje.

Bivugwa ko yabanje gusakuza asaba gutabarwa mbere yo kwinjizwa muri iyo modoka. Hari hashize iminota mike yanditse kuri Twitter amagambo anenga Magufuli amwita ‘indyarya’.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka imiryango itegamiye kuri Leta muri Tanzania yasinye itangazo ryamagana uburyo Magufuli akomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu na demokarasi mu gihugu cye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger