AmakuruImikino

Umunyamakuru wari ukunzwe nabenshi yavuye kuri Radio Flash

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda wakoreraga Radio Flash, Mahoro Nasri yatandukanye n’iyi Radio yari amazeho imyaka 8.

Uyu munyamakuru wakunzwe cyane bitewe n’ubusesenguzi bwe ku mikino cyane cyane ku mupira w’i Burayi, yerekeje kuri Radio ya B&B FM.

Mahoro Nasri akaba yari amenyerewe mu kiganiro ’Evening Drive’ gitambuka kuri iyi Radio kuva saa 15h-19h aho yakoranaga na Kwikiriza William.

Uretse iki kiganiro kandi akaba yarigaruriye imitima ya benshi mu gisata cyo kogeza imipira, ubuhanga abifitemo ni kimwe mu byatumye na B&B FM imubenguka.

Iyi radio ikaba yamuhaye ikaze mu rugo rushya na we arabyemeza, iyi radio 80% by’iganiro byayo biba ari imikino aho byitezwe ko n’ubundi azajya yumvikana mu kiganiro cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi aho azajya akorana na Uwihanganye Fuade na Gicumbi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger