AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umunyamakuru Ndayizeye Phocas uregwa ibikorwa by’iterabwoba yivuguruje

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umunyamakuru Phocas Ndayizera uregwa ibyaha by’iterabwoba yari yemeye ibyo aregwa, mu rubanza mu mizi rwatangiye uyu munsi yavuze ko ahakana ibyo byaha.

Urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo nirwo ruri kuburanisha Phocas Ndayizera n’abandi 12 bashinjwa umugambi w’iterabwoba mu Rwanda.

Cassien Ntamuhanga – nawe wari umunyamakuru mu Rwanda – akurikiranywe muri iri tsinda riregwa nk’uwatorotse ubutabera.

Baregwa ibyaha bine; kugirira nabi ubutegetsi, kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi no gushishikariza abandi iterabwoba, no gukoresha ibintu biturika mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu munsi wihariwe n’ubushinjacyaha buvuga ibyo bubarega, urubanza rugitangira abaregwa bavuze ko baburana bahakana ibyaha baregwa.

Barezwe gucura umugambi wo guturitsa ibigega bya peteroli biri mu Gatsata mu mujyi wa Kigali, uruganda rw’amashanyarazi i Gikondo n’uruganda rw’amazi rwa Nzove hifashishijwe za ‘dynamites’.

Ubushinjacyaha buvuga ko Phocas Ndayizera yari isonga ry’uwo mugambi afatanyije na Cassien Ntamuhanga watorotse ubutabera bandikiranaga ari mu mahanga, kandi baziranye kuva cyera.

Ubushinjacyaha bugaragaza bimwe mu byo buvuga ko Ndayizera na Ntamuhanga bandikiranye kuri WhatsApp, ko Ntamuhanga ari we wari gutanga $15,000 yari akenewe mu gutegura ibyo bikorwa.

Bwana Ndayizera yashinjwe gushaka uwitwa Karangwa Eliaquim [nawe bareganwa] nk’inzobere mu ikoranabuhanga ngo wagombaga guturitsa ibi biturika hifashishijwe uburyo bwa bwa ‘Wireless’.

Nyuma y’amasaha ubushinjacyaha burega buri umwe muri 13 umushinjacyaha yasabye ikiruhuko, umucamanza avuga azakomeza tariki 28 z’uku kwezi, mbere y’uko abaregwa nabo biregura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger