AmakuruIyobokamana

Umunyamakuru MBARUSHIMANA Pio yinjiye mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

PIYO yashyize hanze indirimbo yise ‘’ UDUTABARE”. Ni indirimbo yiganjemo ubutumwa bwo gukangurira abantu kugarukira Imana.

MBARUSHIMANA Piyo ni umunyamakuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ukorera mu ntara y’amajyaruguru by’umwihariko kuri Radiyo Musanze. Uyu musore ni mushya muri musika yo kuramya no guhimbaza Imana, ariko si mushya muri musika nyarwanda kuko muri 2017 yakoze indirimbo yise ‘’UMUTONI’’ yakunzwe n’abatari bake.

Aganira na Teradignews, PIYO yashimangiye  ko yinijiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga.

Ati ‘’ iyi niyo ndirimbo ya mbere nshyize hanze, ariko mu kwezi kumwe ndashyira ahagaragara iya kabiri. Umushinga wo kuyitunganya ugeze kure. Nifuza kurangiza uyu mwaka wa 2020 niburara nshyize hanze indirimbo zirenze eshanu kuko ni umuhigo maranye igihe kirekire.’’

PIYO asobanura ko yahisemo  umuziki wo kuramya no guhimbaza kuko n’ubundi akunda gusenga ati’’ gusenga ni ubuzima. Niho nkesha byose, mbega ni umusingi w’ubuzima bwanjye kandi bwa benshi. Muri iyi minsi mikintu cya mbere dukeneye ni ukugarukira Imana, tukayiragiza imigambi yacu yose kandi tukibuka kuyihesha icyubahiro muri byose.’’

Nyuma ya Gloria Mukamabano undi munyamakuru wa RBA yinjiye mu muziki

Indirimbo ‘’UDUTABARE” ya PIYO,yiganjemo amagambo yo gusaba Imana imbabazi kubera ibikorwa bidatunganye bikomeje kuranga ikiremwamuntu. Mu rwego rwo kuyisangiza abakunz be, Piyo yamaze kuyishyira kuri You Tube.

KANDA KURI IYI LINK WUMVE INDIRIMBO UDUTABARE YA PIYO

Twitter
WhatsApp
FbMessenger