AmakuruImikino

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Pele yasubije abakomeje kuvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Nubwo abareba umupira uyu munsi tuziko Cristiano Ronaldo na Leo Messi aribo bakinnyi beza isi yagize mukiragano cyabamwe , Abawurebye muri za 60 , bavugako Ntamukinnyi mwiza isi yagize nka Pele , watwaye ibikombe by’isi 3 , Icyo muri 58 muri Sweden , icyo muri 62 muri Chile , n’icyo muri 70 muri Mexico .

kuri ubu uyu mugabo ukomoka mur Brazil  , Edson Arantes do Nascimento wamamaye mu mupira w’amaguuru nka Pele yanyomoje amakuru yavugaga ko ari mubitaro ndetse yaguye muri Coma .

Anyuze kurubuga  rwa Instagram , Pele yagize ati “ Bavandimwe , ntabwo ndi muri Coma, ubuzima bwanjye bumeze neza .Nagiye mubitaro gukoresha ibizamini ngo ndebe uko ubuzima bwanjye buhagaze , ibyo ntari narashoboye gukora muminsi yashize bitewe n’icyorezo cya COVID19 . Mumbwirire abavandimwe ko ntazakina ku cyumweru .”

Mu mwaka ushize , umuhungu wa Pele yari yaratangaje ko ubuzima bwa se butameze neza , ndetse ko bimugora gusohoka munzu , ibyo Pele yaje guhakana yivuyinyuma , avuga ko  ibibazo by’ubuzima agira , ari bimwe bisanzwe ku basheje akanguhe bo mu kigero cye .

Pele yavutse mu 1940 , azuzuza imyaka 81 mu kwezi gutaha kwa cumi. avuka mu gihugu cya Brazil akaba ari naho atuye. Mu minsi yashize havuzwe inkuru z ‘indwara zitari zoroheye uyu mugabo bivugwa ko ubuzima bwe buri habi. Pele umaze imyaka myinshi avuye mu kibuga, yakunze kwibasirwa n’indwara za hato na hato zirimo iz’impiko zishyira ubuzima bwe mu kaga gusa ubu ameze nabi.

Mu mwaka ushize wa 2020 Umuhungu wa Pele Edinho, yatangaje ko ubu umubyeyi we ibikorwa bye byose abikora atwawe ku kagare gatwara abafite ubumuga ndetse ko nta gikorwa na kimwe ashobora gukora adafashijwe ndetse ko bimutera isoni.

Icyo gihe yagize ati “Bimutera isoni ageze aho ashaka no kwihisha abantu ngo batamubona. “Uyu mukinnyi w’ibihe byose muri ruhago Pele yaciye agahigo ko gutsinda ibitego 1281 mu mikino 1363 mu myaka 21 yamaze mu mupira w’amaguru.

Uyu mugabo yatsindiye igihugu cy Brazil ibitego 77 mu mikino 91 yakinnye, ibi bimugira umukinnyi w’ibihe byose mu mateka ya ruhago.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger