AmakuruImyidagaduro

Hatangiye iperereza kucyahitanye umuraperi Jay Polly

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nzeri 2021 mu bitangazamakuru bitandukanye habyukiye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umuraperi Jay Polly.

Umurambo w’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo icyo yazize kimenyekane.

Ntabwo icyo yazize kiramenyekana gusa byitezwe ko ibizamini byo kwa muganga aribyo biza kwemeza ikibazo yagize kikamuviramo kwitaba Imana.

Ahagana saa yine nibwo imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakuye umurambo we ku bitaro bya Muhima. Inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa [RCS] zari zihari ubwo umurambo we wajyaga gufatwa.

Ababonye Jay Polly ku wa Gatatu mbere y’uko aremba bavuze ko yari afite imbaraga ariko akaza kumererwa nabi.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi ashobora kuba yazize uruvange rw’ibintu yanyoye bikozwe na alcool yifashishwa mu kwiyogoshesha.

Ibi ngo byakozwe n’umugororwa umwe mu babinyoyeho n’abantu batatu barimo Jay Polly.

Usibye alcool, urwo ruvange rwari rurimo amazi ashyushye n’isukari byavanzwe n’abo bari bafunganywe. Jay Polly niwe wenyine warembye mu babiyonye, Ibi ni ibitangazwa n’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa.

Imihango ijyanye no guhekereza uyu muhanzi ntabwo iratangazwa.

Umurambo w’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo icyo yazize kimenyekane.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger