AmakuruAmakuru ashushye

Umukozi w’akarere ka Rwamagana yatangaje benshi kubera uko yishimiye umwanya wa mbere babonye

Nyuma yo gutangaza uko uturere twesheje imihigo ya 2017/2018 bagasanga akarere ka Rwamagana ariko kaje ku isonga , umukozi w’aka karere yishimiye bikomeye umwanya wa mbere babonye .

Uko uturere twesheje imihogo byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 , ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hahise hasakara ifoto y’umukozi w’akarere ka Rwamagana ari mu byishimo bikomeye kubera ko ibyo yakoze afatanyije n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage muri rusange byatumye baba aba mbere mu turere 30.

Ni ifoto y’ umugore upfukamye imbere y’ umuryango w’ ibiro akoreramo akazi amanitse amaboko asa nuri gusenga ashima Imana.

Uwo mugore yitwa Gisagara Mukayiranga Edith ushinzwe ubutaka no kwegereza ubuyobozi abaturage. Abari kumwe nawe bavuga ko yarari gusenga ashima Imana ko yafashije akarere kabo kakaba akambere mu kwesa imihigo.

Iyi foto abayibonye bemeza ko ari ikimenyetso cy’ uko nubwo umuyobozi w’ akarere (meya) ariwe ujya imbere ya Perezida wa Repubulika guhiga ibyo akarere ayoboye kazageraho akanasubirayo hamurikwa ibyavuye mu ingenzura rigaragaza uko akarere kesheje imihigo kahize n’ abandi bayobozi b’ akarere basigara bibaza uko biragenda.

Bibaye kandi mu gihe no mu mihigo y’uyu mwaka wa 2017/2018 na wo bigaragara ko wari umunsi utari woroheye abakozi b’uturere, cyane cyane bitewe n’impinduka zawuranze kuko habaye inkubiri yo kwegura  mu bayobozi b’uturere n’abo bakorana beguye umusubirizo mu cyiswe “Tour du Rwanda”.

Mu Rwanda politiki yo gukorera ku mihigo yatangiye muri 2006, iri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kwishakamo ibisubizo rugendeye k’ uko kera ibintu byakorwaga.

Aka karere ka Rwamagana rero kabaye aka mbere mu myaka 2 ikurikiranye, muri uyu mwaka kaje ku isonga n’amanota 84.5% mu gihe Nyanza yaje ku mwanya wa nyuma.

Ibyishimo byari byamurenze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger