Amakuru

Umukobwa witwa Nyirarukundo yamaze amafaranga ku bagabo kubera irari ry’amafoto ye kuri twitter

Abenshi mu bakresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter bakomeje kuvuga ku mukobwa witwa Nyirarukundo benshi bari gushinja ubwambuzi aho yandikiraga abantu benshi akabasaba amafaranga akayabaheza.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Ibya’abapfu biribwa n’abapfumu” Benshi mu bari kurira bavuga ko batswe amafaranga na Nyirarukundo biganjemo ab’igitsina gabo bamazwe n’irari ry’ubusambanyi aho hari bamwe bayamuhaga bategereje ko bazahura bakaryamana ariko nyuma arabigarika.

Uburyo uyu mukobwa utari wamenyekana neza yakoreshaga harimo koherereza amafoto ye maze ababaswe n’irari bamuha amafaranga ubutitsa bibwira ko bazaryamana mu gihe hari nabo yabwiraga ko yagize ibyago akababwira ngo bamugurize na yo akayibikaho.

Benshi bakomeje gusaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kwinjira muri iki kibazo igafata uyu mukobwa mu gihe abandi na bo bari kuvuga ko abo yatse amafaranga ari uburangare bwabo ndetse n’irari ryabo dore ko ntawe yayakuraga mu mufuka.

Ibi kandi si ubwa mbere bibaye kuko no mu minsi yashize hari benshi bagaragazaga ko biyitirira amazina runaka bagasaba amafaranga mu buryo butandukanye babinyujije kuri twitter.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger