AmakuruPolitiki

Jacob Zuma ntiyorohewe n’urugemdo rwa Politiki

Ishyaka riri ku Butegetsi muri Afurika y’Epfo, African National Congress (ANC), ryirukanye Jacob Zuma wariyoboye nyuma yo kuryiyomoraho agashinga umuryango bihanganye.

Kuri uyu wa mbere, ANC yatangaje icyemezo cyayo cyo kumwirukana

Umunyamabanga mukuru, Fikile Mbalula ati: “Zuma n’abandi imyitwarire yabo inyuranyije n’indangagaciro n’amahame yacu, bazisanga hanze ya ANC.”

Jacob Gedleyihlekisa Zuma yabaye Perezida wa kane wa Afurika y’Epfo mu 2009-2018 ariko ubutegetsi bwe bwaranzwe n’amahano atandukanye.

Iperereza ryakozwe ku mugaragaro rivuga ko uyu wahoze ari perezida yashyize imbere inyungu z’abamuhaga ruswa kurusha igihugu cye, mu gikorwa kizwi ku izina rya “gufata igihugu”.

Akurikiranyweho kandi kurya ruswa kubera amasezerano y’intwaro yo mu 1999. Yahakanye ibyaha ashinjwa mu manza zose.

Ishyaka rishya rya Bwana Zuma, uMkhonto we Sizwe (MK), risobanura “icumu ry’igihugu”, risangiye izina n’umutwe wa gisirikare wa ANC yigeze gukoramo.

Perezida wa Afurika y’Epfo muri iki gihe, Cyril Ramaphosa, yasimbuye Zuma muri 2018 yizeza gusukura guverinoma. Ubu ahagarariye ishyaka rya ANC mu matora rusange y’uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger