AmakuruImyidagaduro

Umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss University Africa yamenyekanye (+AMAFOTO)

Uwase Sangwa Odile wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ari ku rutonde rw’abakobwa 50 bagiye guhatanira ikamba rya Miss University Africa 2019 iri rushanwa ribera mu gihugu cya Nigeria.

Aba bakobwa uko ari 50, bazatorwa binyuze kuri murandasi(internet) maze 10 ba mbere ari bo bahita bajya mu cyiciro cya nyuma. Umwaka ushize iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwahagarariwe na Umunyana Shanitah ubu uhataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, ntiyaje guhirwa kuko ikamba ryegukanywe na Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique.

Umunyana Shanitah yavuyeyo yegukanye igihembo cy’umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n’abategura irushanwa “President’s Choice Award”. Yanahawe kandi gihembo cy’umukobwa wamuritse neza mu buryo bw’amashusho imigabo n’imigambi ye ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita ‘Best Video Presentation Award’. Yanahawe igihembo cy’umukobwa wakoze ibikorwa byiza mbere y’uko yitabira irushanwa “Best Social Work Award

Uwase Sangwa Odile yanditse ku rukuta rwa Instagram agira ati “Nubwo nari mu rukundo n’iyi foto [Iyakoreshejwe mu kugaragaza ko ariwe uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa]. Ariko mwakomeza kunshyigikira mukora ‘Like’ kuri iyi foto. Murakoze.”

Uwase Sangwa Odylle uhagarariye u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger