AmakuruUrukundo

Umukobwa ushobora kuba ari mu rukundo na Muhire Kevin-AMAFOTO

Umukinnyi wa Misr Lel Makasa n’ikipe y’igihugu Amavubi Muhire Kevin, hari amakuru avuga ko ashobora kuba ari mu rukundo rw’ibanga n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Cyuzuzo Delly.

Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bahisemo kugira urukundo rwabo ibanga ari uko ari ubuzima bwabo bwite atari ngombwa ko bijya ku karubanda, ni mu rwego rwo kwirinda inkuru zabandikwaho cyane ku uyu musore azwi hano mu Rwanda.

Uyu mukobwa ukoresha izina rya Delly_zouzo_kendy kuri Instagram, ntakunze gushyiraho amafoto ye cyangwa ay’umukunzi we Kevin.

Gusa aba bombi bafite izina ry’impine rya mazina ya bo rya M.D.11(Muhire Delly naho 11 akaba ari nimero Kevin yambaraga muri Rayon Sports) bakaba baranarishyize kuri Instagram yabo.

Kuri Instagram yabo bashyizeho iri zina rya ’M.D.11’ riri hagati y’udushushanyo tw’imitima, bisobanuye ko bari mu rukundo.

Mu minsi ishize kandi, Muhire Kevin yaravuzwe cyane ubwo hasohokaga amashusho ye yambaye ubusa, byavuzwe ko aya mashusho yashyizwe hanze na  Irakoze Sonia bahoze bakundana nyuma bakaza gutandukana.

Icyo gihe uyu mukobwa yabihakanye avuga ko atakora iryo kosa ryo kwandagaza uwo bakundanye ndetse agahamya ko yanatunguwe cyane akimara kubibona.

Instagram ya Muhire Kevin
Instagram ya Cyuzuzo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger