AmakuruImikino

Umukinnyi wa Rayon Sports n’uwa Kiyovu Sports batawe muri yombi

Umwe muri ba myugariro b’ikipe ya Rayon Sports FC, na myugariro wa Kiyovu Sport, batawe muri yombi na Polisi, nyuma yo gufatwa banywa inzoga, kandi banasakuriza abaturage.

Aha niho, Polisi y’u Rwanda yasabye abanywi b’inzoga ko uwakwifuza kuzinywa, yazigura akazinywera iwe ariko ntahagire akabari (gutumira abandi ngo musangire), kugira ngo amabwiriza akomeze yubahirizwe.

Mu gitondo cy’uyu wa kane, nibwo inzego z’umutekano zafashe ba myugariro babiri, bari kunywa inzoga ariko banasakuriza abaturanyi babo.

Abo ba myugariro, ni Habimana Hussein usanzwe akina muri Rayon Sports FC na Mbogo Ally ukina mu kipe ya Kiyovu Sport.

Bafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, nkuko umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Kabera Bosco yabibwiye FunClub dukesha iyi nkuru.

“Nibyo, hari abakinnyi babiri bafashwe banywa inzoga, banasakuriza abaturage.”

Biravugwa ko aba ba myugariro bari bari kumwe n’abandi bantu batatu, barimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri.

Muri rusange abafashwe bakaba ari: Habimana Hussein, Mbogo Ally, Bonane Ibrahim, Umutoni Denyse na Jeanine Dubois.

Ngo bakaba bafatanywe inzoga mu nzu banywaga ijoro ryose, nkuko inzego z’umutekano (Polisi) yabitangaje.
Muri iyi minsi, u Rwanda rukomeje gusaba abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, gukomeza kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo no gusurana bya hato na hato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger