AmakuruImikino

Umukinnyi wa Liverpool yahishuye imigenzo 2 itangaje akora mbere ya buri mukino agiye gukina

Naby Keita ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yahishuye ko hari imigenzo 2 akora mbere ya buri mukino agiye gukina.

Uyu musore wageze muri Liverpool mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Leipzig, ni umwe mu bakinnyi ba Liverpool bitwaye neza cyane mu mikino ine ya shampiyona imaze gukina, dore ko yose yanayikinnye.

Aganira bwa mbere n’abafana kuva yaza muri Liverpool, Keita ukomoka muri Guinnee Conakry yabajijwe niba nta mihango ajya akora mbere yo kujya mu kibuga.

Mu kubasubiza yagize ati” Mbere ya buri mukino, mbanza kuvugana na mama wanjye. Mu by’ukuri antera akanyabugabo kenshi cyane.”

“Hanyuma iyo ngeze mu kibuga, mbanza kuvuga isengesho nsengera ikipe yanjye ndetse na buri wese uri mu kibuga, impande zombi kugira ngo hatagira ikintu kibi kibaho-kugira ngo hatagira abavunika.”

Uyu musore w’imyaka 23 yavuze ko akora ibi mbere ya buri mukino kugira ngo hatagira umukinnyi runaka uhura n’imvune ikanganye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger