Amakuru ashushyeImikino

Umukinnyi wa Kiyovu Sports yirukanwe mu nzu yabuze ayo kwishyura ikode

Rutahizamu w’umunya Cameroun usoje amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports, Nganou Russel Alex yasohowe mu nzu yabagamo yabuze amafaranga yo kuyishyura ndetse abura n’amafaranga amusubiza iwabo mu gihe Kiyovu Sports imurimo amezi 3 itamwishyura.

Uyu rutahizamu wa Kiyovu Sports yayinjiyemo muri Mutarama 2018 aho yaje aje gufasha iyi kipe mu  mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2017/2018.

Amakuru yizewe atangwa n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe y’urucaca ni uko ni uko ubu uyu musore yamaze gusohorwa mu nzu yakodeshaga kubera kubura amafaranga yo kwishyura nyir’inzu. Ntibajya babyihanganira rero!

Yagize ati”uretse no kubona aho aba no kurya ni kibazo, uyu musore yavuye muri Cameroun aje gushaka ubuzima ariko kugeza n’uyu munsi yabuze na tike imusubiza iwabo. Si uko yakoresheje amafaranga ye nabi ahubwo abamukoresheje banze kumuhemba kimwe na twe baturimo amezi 3 y’umwaka ushize w’imikino tutarishyurwa, nshimye twe turi abanyarwanda byakwanga tukajya mu miryango yacu, ubu se Russel we arajya he? Byibuze bamuhe itike imusubize iwabo.”

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2017/2018 mbere y’uko irangira bivugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yarimo abakinnyi ibirarane by’amezi 3 itarabaha kugeza n’uyu munsi ari byo bitumye uyu munyamahanga ari mu buzima bubi.

Mu kiganiro yagiranye na Eachampsumunyamabanga wa Kiyovu Sports, Rashid yavuze ko nta kintu na kimwe Kiyovu Sports igomba uyu musore ndetse ko yamaze no kumusezerera.

Yagize ati”Amasezerano ye yararangiye kandi twamaze no kumusezerera. Ibyo nta byo nzi niba hari ibyo Kiyovu imugomba yaza akabivuga gusa icyo nzi cyo ni uko twamusezereye kandi twakoze ibyo dusabwa byose nta mafaranga tumurimo.”

Nganou Russel Alex ni umukinnyi wari umaze igice cy’umwaka w’imikino 2017-2018 mu ikipe ya Kiyovu Sport akina ashaka ibitego.

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bemeza ko kugira ngo Nganou Russel  abone icyo ashyira mu nda ari umutoza w’iyi kipe Cassa Mbungo Andre wikora ku mufuka nubwo nawe amaze amezi ane (4) adahembwa.

Twagerageje kuvugana n’uyu munya Cameroun  ngo twumve icyo abivugaho ariko ntibyadukundira kuko nimero ya Telefoni akoresha hano mu Rwanda atacagamo.

Kugira ngo uyu mukinnyi arye rimwe na rimwe ni umutoza (Uwo bahagararanye ) umuha amafaranga

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger