AmakuruImikino

Umukinnyi ufite izina rikomeye mu Rwanda yagaragaye abaga ihene ku munsi mukuru wa Eid Mubarak

Umukinnyi w’ikipe ya Bugesera fc ukomoka muri Ghana yabaze ihene ayisangira na bagenzi be bizihiza umunsi mukuru wa Eid El Fitr.

Sadik Sulley kimwe nk’abandi bayisiramu bose yari amaze ukwezi mu gisibo aho n’imikino yakinaga yabaga asibye bivuzeko ntabwo kumanwa yabaga yariye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22, ari mu mwaka we wa mbere muri Bugesera fc aho yayigezemo mu mwaka wa 2021 avuye mu ikipe ya Espoir FC nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona atsinze ibitego 5 akanatanga imipira ivamo ibitego 5.

Muri uyu mwaka wa shampiyona 2021/2022 amaze gutsinda ibitego 8. sadick sulley yaje mu Rwanda muri 2020 avuye mugihugu cya Ghana ari nacyo akomokamo. uyu mukinnyi ntabwo ariwe mu islamu wenyine mu ikipe ya bugesera FC ahubwo anakinana na Muniru Abdul Rahman nawe ukomoka muri Ghana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger