Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Umukecuru wari mu bakuze cyane mu Rwanda yitabye Imana

Umukecuru witwa Mukakinani Véronique wari utuye i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo wari uzwiho kuba ari mu bakuze cyane mu Rwanda yitabye Imana afite imyaka 110.

Uyu mukecuru wari umaze ikinyejana ari kuri iy’Isi , yari atuye mu Mudugudu wa Nzoga mu Kagari ka Nyundo. Yavukiye ku Kibuye ahitwa i Muhororo; ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Yitabye Imana mu masaha y’umugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019. Amakuru atangwa n’abo mu muryango we avuga ko yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza i Huye CHUB.

Yabyaye abana batatu umwe yitaba Imana , babiri ni bo baguye umuryango, bamusigira abuzukuru 13 gusa abariho ubu ni icyenda. Abuzukuruza be ni 32 n’ubuvivi icyenda.

Mu mateka avuga ko azi neza cyane ko imyaka ijana atari ubusa, Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 104 yavuze ko yakuze abona Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ukuntu yajyaga amubona ajya guhiga umuhigo we akawuha abaturage bishwe n’inzara bitaga Ingarisi icyo gihe.

Yavuze ko ko Rudahigwa ari we wazanye igihingwa gihangana n’amapfa bita “imyumbati” mu gihe umugabo we witwaga Gombaniro yatwaraga akarere k’Amayaga.

Yavuze ko kuba yararambye akageza ku myaka irenga 100 benshi batagezaho, abikesha Imana kandi ko mu miberiho ye uretse agashinyaguro karenze ukwemera yagiriwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ubundi ntiyari yarigeze aruha kuko yikoreraga imirimo isanzwe yo mu rugo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger