AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Umujenereli ukomeye muri Amerika yahagaritswe ku nshingano ze azira Joe Biden

Lt. Gen. Gary Volesky wahoze ari umuyobozi mu gisirikare cya Amerika yakuwe mu nshingano ze nk’umujyanama wigenga (consultant) nyuma yo kunenga amagambo ya Jill Biden, umugore wa Perezida Joe Biden.

Tariki 24 Kamena Jill Biden yashyize kuri Twitter ubutumwa bunenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika, cyo gutesha agaciro itegeko ryemerera abagore gukuramo inda.

Yavuze ko mu myaka 50 ishize, abagore bari bafite uburenganzira bwo gukoresha imibiri yabo uko bashaka ariko bakaba babwambuwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Volesky yasubije ubwo butumwa agira ati: “Noneho nawe wumvise icyo kuba umugore ari cyo”. Ubwo butumwa yaje kubusiba nyuma.

Kuwa Gatandatu Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika yemeje ko Volesky yabaye ahagaritswe mu nshingano kuko hari iperereza ari gukorwaho, nubwo atavuze icyo rigamije.

Volesky yasezerewe mu gisirikare mu 2020 nyuma yo kukigiramo imyanya ikomeye nko kuyobora ishami ryacyo rishinzwe guhuza ingabo n’abaturage.

Amasezerano ye nk’umujyanama mu bya gisirikare yabaye ahagaritswe mu gihe agikorwaho iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger