AmakuruUtuntu Nutundi

Umuhinzi w’imboga yatsindiye igihembo cya Facebook

Noah Nasiali, umuhinzi w’imboga z’amashu wo muri Kenya, yatsindiye igihembo cy’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook kingana miliyoni  imwe y’amadolari y’Amerika  kubera ibikorwa bye byo guteza imbere abahinzi.

Ubuyobozi bwa Facebook bwavuze ko iki gihembo gihabwa abantu bagaragaza “icyerecyezo gikomeye, cyumvikana neza kandi kigaragaza umuhate wo gufasha abandi.”

Uyu mugabo  nyuma yo kubona iki gihembo  yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati: “Hari ibihe byinshi aho dutangira urugendo tutazi aho ruzatugeza. Urugendo rimwe na rimwe ugenda wenyine, uba ari wo we uruzi wenyine.”

Mu kiganiro yagiranye na BBC Focus on Africa  avuga ko mubuhinzi bwe yigeze guhura n’ikibazo aho mu myaka irindwi ishize, yari mu mazi abira nyuma yo gutakaza arenga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika.

“Natakaje amafaranga yose nari narizigamiye. Nta muntu n’umwe washakaga kumvugisha icyo gihe. Icyo bashaka kumenya cyari, ‘wakoze iki?'”

“Nahinze amashu n’ibishyimbo by’imiteja kuri kontaro nari nagiranye n’abacuruzi, ntibigera baza kubigura. Nayobewe uko nagurisha [izo mboga].”

Mu gukomeza ubuhinzi bwe yanze kuva ku izima  nuko  ashinga itsinda ry’abahinzi muri Afurika ku rubuga rwa Facebook kuko  atifuzaga ko hagira undi muhinzi uhura n’ikibazo nk’icyo yahuye nacyo agitangira ubuhinzi bwe.

Iri tsinda ahanini ikintu rigamije ni uguhanahana amakuru mu buhinzi  nuko ubuhinzi bwifashe hirya no hino muri Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger