AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi wo muri Tanzania yahishuye urwo akunda Charles Njagua(Jaguar)

Umuhanzikazi wo muri Tanzania uzwi kuizina rya Lulu Diva yemeje ko akunda Charles Njagua Kanyi uzwi ku izina rya Jaguar mu muziki akaba ari n’umunyapolitike ukomeye muri Kenya ndetse ngo hagati yabo bafite gahunda yo kurushinga mu gihe cyavuba cyane.

Mu kiganiro cyo kuri telefoni yagiranye n’abanyamakuru ba Global Publishers muri Tanzaniya, Lulu yavuze ko hashize igihe akundana na Jaguar ndetse ko bitegura no kurushinga mu minsi iri imbere.

Lulu yahisemo gukundana na Jaguar w’umunyamahanga kubera ko abasore bo muri Tanzaniya batamwerekaga urukundo nyakuri.Lulu yakomeje avuga ko ibyo avuga atari ukwiyamamaza ko ahubwo ari urukundo nyarwo.

Lulu yatangiye gukundana na Jaguar mu ibanga mu gihe cy’amezi ane ashize gusa akaba yahisemo gushyira hanze iby’umubano wa bo.

Lulu yavuze ko we na Jaguar bari hafi gushingiranwa

Yagize ati: “Twatangiye gukundana mu mezi ane ashize, twashatse kubigira ibanga ariko igihe kirageze ngo abantu bose babimenye. Si ukwamamaza nk’uko bamwe babitekereza.”

Lulu yabwiye umunyamakuru baganiraga ko hashize iminsi ari kumwe na Jaguar mu mujyi wa Dubai nyuma bagapanga no gutemberana mu mujyi wa Nairobi.

Mbere y’uko Lulu ajya mu rukundo na Jaguar byavuzwe ko yabanje gukundana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Rich Mavoko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger