AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yavuze impamvu itangaje adateze gushaka umugabo

Umuhanzi Sheebah Karungi uzwi ku izina rya uzwi nka Queen Sheebah wamamaye cyane mu muziki wo muri Uganda, yahishuye impamvu ataremewe gushaka umugabo , ko ahubwo hari ibindi bintu bihambaye yaremewe gukora.

Ibi yabitangarije Spark TV ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cye kizajya cyita ku gufasha abana b’abakobwa. Avuga ko adashaka umugabo bitari muri gahunda ze ,kuko atekereza ko hari ibindi bintu bimuteregereje biruta kuba yakubaka.

Yagize ati” Ntabwo nteganya gushaka vuba aha, Ntabwo ntekereza ko ariyo mpamvu ndi kuri iyi Si. Ntekereza ko naremwe kugira ngo mfashe abana b’abakobwa”.

“Ni ukugira mfashe abagore, birwaneho cyane ko nahawe umugisha wo kuba mbasha kuvuga rikumvikana”.

Ku ngingo y’urushako, Sheebah aherutse kwemera ko bamwita Nakyeyombekedde (Umukobwa wirwanyeho). Ni mu gihe kandi hadahwema gusakara amakuru ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina. Ibi we arabihakana.

Kubivugwa ko yaba aryamana nabo bahuje ibitsina ,Sheebah yakunze kumvikana abihakana nubwo hari abakunzi be badasiba kubimushinja.
Uyu mukobwa ni umwe mu bakomeye mu muziki muri Uganda no muri EAC muri rusange. Ni umwe muri bake babashije kubaka inzu z’akataraboneka i Munyonyo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger