AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Biravugwa ko Mashami Vincent ashobora kwirukanwa kuri uyu wa Kabiri

Amakuru aramutse avugwa kuri uyu wa Kabiri aravuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, ashobora kwirukanwa uyu munsi kubera umusaruro mubi.

Amakuru avuga ko Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bamaze gufata umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza ariko bikitwa ko yeguye ku mirimo ye, n’ubwo we aherutse kubwira itangazamakuru ati: “Kwegura byo ntibiri mu masezerano yanjye.”

Umutoza Mashami yongeye kotswa igitutu nyuma y’uko Amavubi y’u Rwanda yari amaze gutsindwa n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ibye byongera kuba bibi ubwo Uganda yamusubiraga ku cyumweru imutsindira i St. Mary igitego 1-0.

Imibare yerekana ko kuva muri 2018 Mashami ahawe Amavubi yayitoje imikino 23 itarimo iya gicuti, akaba yarashoboye gutsinda itanu yonyine mu gihe yatsinzwe icyenda, n’indi icyenda yanganyije.

Bivugwa ko FERWAFA na Minisports bafashe icyemezo cyo kumwirukana mu gihe bari bamaze iminsi botswa igitutu basaba ko yarekurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger