Imyidagaduro

Umuhanzikazi Fearless yavuze kuri ruswa y’igitsina ikomeje kuvugwa muri muzika nyarwanda

Umuhanzikazi Fearless umaze igihe gito agarutse muri Muzika yavuze ko  muri muzika harimo ruswa ishingiye ku gitsina nubwo yirinze kugira uwo atunga agatoki.

Uyu muhanzikazi Fearless wanamaze gusohora indirimbo ye nshashya mu magambo ye yagize ati “Ruswa y’igitsina irahari ariko jye sinigeze mpagarika gukora muzika. I am strong woman [ndi umugore w’umunyembaraga] ntabwo jya ncika integer nubwo hari benshi bashatse ko ndyamana nabo ngo babone uko bamfasha. Jye sindi Slay Queen. Aba slayqueens baba batekereza mu buryo buciriritse ntibabasha gutekereza nkajye kuko jye ndi umuhanzikazi uzi ibyo arimo.”

Nubwo Niyonsenga Amina uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Fearless avuga ko nta muterankunga afite, we yemeza ko afite aho akura amafaranga nubwo atabasha gusobanura neza aho ayavana.

Yagize ati “ntabwo nari ndaho nicaye nari mfite ibyo nakoraga. Hari ubucuruzi nkora bw’imitako y’abakobwa, wenda sinaba open ngo nkubwire aho nkura ibintu byose gusa mbivana hanze nkabizana iyo natembereye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger