AmakuruImyidagaduro

Nyashinski yashimangiye ko agiye gushinga urugo ubwo yajyaga ‘gusaba’ no ‘gukwa’ umukunzi we +Amafoto

Nyamari Ongegu, uzwi ku izina rya Nyashinski, akaba umuhanzi w’umunya-Kenya uri mu bakunzwe bubatse izina mu muziki wo muri iki gihugu yahamije ko agiye kurushinga ubwo yasabaga akanakwa umukunzi  ‘Zia Jepkemei’ uzwi ku izina rya Zippy.

Uyu ni umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa  Nandi, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019 witabiriwe n’imiryango yombi, inshuti n’abandi, harimo na bamwe mu bantu bazwi bitabiriye ubu bukwe barimo abagize itsinda rya Sauti Sol, Savara na Bien, Big Pi, Fakii Liwali Usanzwe ari umujyanama w’abahanzi ndetse na Nameless.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byavuze ko Nyashinski yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bahishe ubuzima bw’urukundo rwabo itangazamakuru, igihe kirekire.

Nk’uko ikinyamakuru ‘The Standard’ cyabyanditse, Nyashinski na Zippy batunguranye kuko ngo batari barigeze bagaragaza urukundo rwabo mu itangazamakuru cyangwa mu ruhame, ibyo bigahuzwa nuko Nyashinski nta muntu n’umwe akurikira [Follow] ku rubuga rwa instagram barimo n’umukunzi we.

Hari amakuru avuga ko indirimbo ‘Malaika’ Nyashinski yayikoreye umukunzi we, Zia, mu gihe Iyi ndirimbo yasohotse muri Gicurasi 2017 ikaba imaze  kurebwa n’abarenga Miliyoni 8 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo yaguriye igikundiro uyu muhanzi.

Uyu mukunzi wa Nyashinski , Zia ntabwo asanzwe azwi mu ruhando rw’imyidagaduro kuko we asanzwe ari umuhanga mu guhanga imyambaro ndetse asanzwe afite iduka ry’imyenda yiyitiriye ryitwa ‘Zia Collections’.

Mu byumweru bibiri bishije yasangije abamukurikira umunezero yagize wo gufungura iduka rye rya mbere ry’imyambaro.

Uyu muhanzi yataramiye i Kigali kuwa 31 Gicurasi 2019 mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyabereye ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).

Nyashinski asanzwe azwi mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Malaika’, ‘Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Mungu pekee’ n’izindi zakomeje izina rye binyuze mu gucurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Itsinda rya ‘Sauti Sol’ bari baje gushigikira Nyashinski
Nyashinski ubwo yataramiraga mu Rwanda muri Kigali Jazz Junction

Reba indirimbo ‘Malaika’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger