AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Medhy Custos yatangaje umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu Bufaransa

Umuhanzi wo mu Bufaransa Medhy Custos ufite izina rikomeye mu njyana ya Zouk, yatangaje ko umuhanzi nyarwanda azi ari Corneille Nyungura gusa ndetse anagaruka ku cyatumye amumenya.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yageze mu Rwanda uyu munsi aho aje gutaramira abantu mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction akazafatanya na Teta Diana  ndetse na Stella Tosh ufite ubuhanga mu gucuranga igicurangisho ‘saxophone’. Ni igitaramo gitegurwa na RG-Consult inc.

Abanyamakuru babajije uyu mufaransa niba hari umuhanzi w’umunyarwanda azi maze mu gusubiza avuga ko azi umuhanzi umwe rukumbi witwa Corneille Nyungura.

Ngo impamvu yamumenye ni uko indirimbo ze yaziririmbye mu rurimi rw’igifaransa ndetse akaba anakunzwe cyane mu Bufaransa, si no mu Bufaransa gusa kuko ku Isi hose abantu bumva igifaransa bakunda indirimbo ze. Ni umunyarwanda ariko wavukiye mu Budage.

Yagize ati:”Nzi Corneille Nyungura kuko arazwi cyane mu njyana ya zouk kandi afite indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zikunzwe. Mu bufaransa arazwi cyane, niwe muhanzi w’umunyarwanda nzi.”

Corneille Nyungura akomoka ku musozi wa Nyanza ubu ni mu karere ka Huye ahitwa Gitwa mu kagari ka Rukira.

Uyu mugabo umaze imyaka 20 akora umuziki yavuze ko mu minsi agiye kumara mu Rwanda arumva ibihangano by’abahanzi nyarwanda nka Teta Diana bazahurira ku rubyiniro rumwe akumva niba bahuza ku buryo banakorana indirimbo.

Teta Diana wari umaze imyaka itatu abarizwa i Burayi, yavuze ko mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azasogongeza abazacyitabira alubumu ye nshya yise ‘Iwanyu’ ndetse bimukundiye mu mpera 2019 yazagaruka i Kigali kuyimurika. 

Medhy Custos ni ubwa mbere ageze mu Rwanda ndetse no mu karere k’iburasirazuba bwa Afurika, ariko kandi muri rusange ni igihugu cya 11 agezemo muri Afurika.

Kigali Jazz Junction iteganyijwe kuba kuya 29 Werurwe 2019, muri  Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahahoze hitwa Camp Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa 6:00  ni amafaranga 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), 30 000 muri Vvip na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Uyu muhanzi wo mu Bufaransa yavuze ko nta wundi muhanzi nyarwanda azi uretse Corneille
Teta Diana nawe azaririmba muri iki gitaramo
Stella Tosh ufite ubuhanga mu gucuranga igicurangisho ‘saxophone’

Reba hano indirimbo ya Corneille Nyungura ni umunyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo z’igifaransa

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger