Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi Meddy yongeye gutungurwa

NGABO Medard uzwi nka Meddy yatunguwe na Ali Kiba umuhanzi w’icyamamare ubwo yakoreshaga amashusho y’indirimbo AdiTop mu mashusho yashyize kuri instagram.

 

Uyu muhanzi Ali Kiba yakoresheje iyi ndirimbo ya Meddy mu ndirimbo yashyize kuri instagram ibintu byaje gutungura abantu benshi cyane ndetse na nyirubwite ariwe Meddy akaba yatunguwe cyane.

Uretse kuba Meddy yatunguwe kd ngo byanamushimishije kuko atari yiteze igikorwa nk’iki byongeye ku muhanzi afata nka mukuru we, aha Meddy yagize ati:”natunguwe no kubona aya mashusho (Video) yayashyise kuri konti ye ya Instagram.

Meddy yakomeje agira ati:”King Kiba yagize umunsi mwiza, mugire icyumweru cy’umugisha Tanzania Rwanda AdiTop…”.aririmba indirimbo ‘Adi Top’.
Meddy yagaragaje umunezero mwinshi yatewe no kubona amashusho (Video) Ali Kiba yaririmbye mu  ndirimbo ye ‘Adi Top’.

Adi Top niyo ndirimbo Meddy aheruka gushyira ahagaragara ikaba ari imwe mu zikunzwe bikomeye cyane muri iyi minsi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hanyuranye haba muri afurika no mu bihugu bimwe na bimwe byo kuri iyi si.

Uretse ibi umuhanzi Ali KIBA nta kindi kintu yari yatangaza nyuma y’ibi gusa ariko bikaba byitezwe ko aba bombi bashobora no gukorana indirimbo nyuma y’uko ubu hategerejwe indirimbo nshyashya bivugwa ko igomba no gusohoka muri iyi minsi ikaba yarakozwe na Meddy afatanyije na Diamond nawe ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger