AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Kitoko yavuze ku mukobwa bivugwa ko bagiye kurushinga

Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick wagaragaye asoma umukobwa by’imbitse, yavuze kuri iyo foto ndetse anatangaza ukuri ku bivugwa ko ari we bagiye kubana.

Kitoko Bibarwa yerekanye ifoto ari gusomana n’umukobwa, ibintu akoze bwa mbere. Avuga ko iby’uriya mukobwa azabimenyesha abakunzi be vuba gusa ngo muri uyu mwaka wa 2020 birashoboka cyane ko azakora ubukwe.

Ku ifoto ye ya Profile iri kuri konti ye ya Instagram imugaragaza asomana n’umukobwa ariko iri mu mabara y’umukara n’umweru.

“Ibya Profile muzabimenyeshwa vuba ubu ndumva naba nihuse. Nzabivugaho ikindi gihe.” Niko yabisobanuye.

Ku bijyanye nuriya mukobwa bari kumwe niba bakundana yavuze ko yifashe bitewe n’uko ari amakuru y’abantu babiri yaba agiye gutanga kandi batabyumvikanyeho.

Ku bijyanye no gukora ubukwe avuga ko Atari kera. Ati “N’uyu mwaka birashoboka cyane rwose.”

Uyu muhanzi ukora injyana ya Afro Beat yavuye mu Rwanda muri 2013 agiye kwiga, avuga ko ubu ari gusoza amasomo ye kandi ko azahita agaruka mu Rwanda akitwa umuturage waho hagati ya 2021 na 2022.

Kitoko yagiye avugwaho urukundo mbimbano ndetse bagera naho bavuga ko akundana n’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame, ariko byose byari ibihuha.

Kitoko ari mu bahanzi batigeze bavugwaho inkuru nyinshi zo kuba akundana n’umukobwa runaka, ubu aremeza ko ari hafi gukora ubukwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger